Ali Kiba yafunguye radiyo yitwa Crown FM

Ali Kiba yafunguye radiyo yitwa Crown FM

Umuhanzi umenyerewe cyane muri Tanzania akaba anakundwa n’abatari bake muri icyo gihugu no hanze yacyo, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yafunguye radiyo yitwa Crown FM.

Ali Kiba umaze imyaka 20 mu muziki wa Tanzania, ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 ni bwo yinjiye ku mugaragaro mu ruhando rw’abahanzi n’ibindi byamamare bafite radiyo mu gihugu cya Tanzania, ubwo yafunguraga iyitwa Crown FM ivugira ku murongo wa 92.1Fm, mu birori byatumiwemo ibyamamare bitandukanye muri icyo gihugu ndetse no hanze yacyo.

Zimwe mu mpamvu zatangajwe n’uwo muhanzi ko zatumye afungura radio ye, ngo harimo kuba ari yo nzira yonyine asanga ishobora kumufasha kurushaho kugeza ibihangano bye kure, ndetse no kumenyekana binyuze muri radiyo ye.

Urwego rushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri Tanzania rwemeje ko Ali Kiba yamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera kuba yafungura radiyo muri icyo gihugu.

Uretse kuba ibirori byo gufungura ku mugaragaro radiyo Crown FM byitabiriwe n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete, byanitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Ommy Dimpoz, n’abandi babarizwa mu nzu ya Ali Kiba itunganya imiziki izwi nka Kings Music, barimo Vanillah, K2ga, Tommy Flavour na Abdukiba, hamwe na KRG wo mu gihugu cya Kenya.

Inshuti n’abavandimwe bashimiye Ali Kiba ku gikorwa yakoze cyo gufungura radiyo Crown FM, izamufasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bye ndetse na we ubwe.

Ali Kiba afunguye radiyo Crown Fm nyuma y’igihe umuhanzi bakunze guhangana muri Tanzania Diamond Platnumz amaze ashinze radiyo Wasafi FM inafite televiziyo nubwo yo iri mu bihano by’amezi atandatu yafatiwe.

Kuba muri Tanzania abahanzi barimo Ali Kiba, Diamond Platnumz hamwe na Harmonize bahora bahanganye, byatumye benshi muri icyo gihugu bibaza niba na Harmonize aza gufungura radiyo cyangwa televiziyo, bitewe n’ihangana riba hagati yabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14