Algeria yigije imbere amatora ya Perezida

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 22, 2024
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune, yatangaje ko yigije imbere amatora ya perezida yari ateganyijwe mu Kuboza ayimurira muri Nzeri.

Ni itangazo ryasohotse   nyuma y’inama yari iyoboye na Perezida Tebboune ejo ku wa Kane, yitabiriwe n’Abadepite ndetse n’Umuyobozi mukuru w’Ingabo.

Tebboune yagize ati: “Hafashwe umwanzuro wo gukora amatora ya perezida hakiri kare ku ya 7 Nzeri 2024.”

Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko, nubwo aya matora yigijwe imbere ho amezi atatu nta mpamvu zabyo zigeze zitangazwa.

Perezida Tebboune yatowe ku ya 12 Ukuboza 2019, atorewe manda y’imyaka itanu, atsindira ku majwi 58% kandi kugeza ubu ntaratangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 22, 2024
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE