Nyakwigendera Alain Muku kuri njye yari umubyeyi wampinduriye ubuzima- Gisupusupu

Nyakwigendera Alain Muku kuri njye yari umubyeyi wampinduriye ubuzima- Gisupusupu

Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Gisupusupu mu buhanzi, yatangaje ko urupfu rwa Alain Mukuralinda rwamushegeshe kuko yamufataga nk’umubyeyi, wamubereye inkingi ya mwamba mu kumuhindurira ubuzima.

Uyu muhanzi utuye mu Karere Ka Gatsibo avuga ko kugira ngo izina rye rimenyekane ndetse nibyo yakoraga abe yabasha kubibyaza amafaranga ari umugisha yakuye kuri nyakwigendera Alain Mukuralinda.

Kumva inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi wari n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Nsengiyumva avuga ko byamuciye umugongo kuko yari akimukeneye.

At: “Ni inkuru mbi cyane kuri njye. Uyu mugabo yambereye umucyo, antarura mu buzima bubi, nshuranga mu masoko nkishyurwa igiceri cyangwa ngacurangira ikigage cyo kunywa. Sinari narigeze ntekereza ko ibyo nkora byagezwa ku rwego nagezeho. Icyiza cy’uyu mugabo yamfashije nta nyungu antegerejeho, si nari muzi nawe ngo yambonye ku mbuga nkoranyambaga nshurangisha umuduri abona yandemamo undi muntu.”

Akomeza agira ati: “Navuga ko yandemyemo umuntu utandukanye n’uwa mbere. Uretse kuba naramenyekanye nabashije kugira icumbi mbamo yemwe ntangira n’ibikorwa by’iterambere bihindura ubuzima bwanjye. Mu byo namukuyeho harimo no gutekereza.

Mwa bantu mwe uziko hari igihe umuntu aba mu bukene n’ibitekerezo bigakena bigacurama? Hari igihe mbona narabaga mu isi yanjyenyine,ariko ubu narahumutse, nshobora kuvuga nti uyu munsi ndakora iki, ejo nkurikizeho iki, bizabyare ikindi runaka. Isi nabagamo ibyo sinabigiraga.”

Nsengiyumva avuga ko abuze umujyanama wari ukimufashe akaboko.

At:  “Mbuze inshuti, umubyeyi, umujyanama nari ngikeneye. Hari henshi nageze kubera akaboko yamfatishije akanzamura. Mwarabibonye mu birori bikomeye, mwambonye mu kwamamaza n’Umukuru w’Igihugu. Sinarondora ineza ye kuri njye, gusa Imana imuhe iruhuko ridashira.

Izina rya Gisupusupu ryamamaye kuva mu 2018 ubwo uyu mugabo wari ukunze kugaragara acurangira mu isoko rya Rwagitima, mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, yafashwaga na nyakwigendera Mukuralinda na we wari umuhanzi akamutungayiriza indirimbo ze zirimo nk’iyiswe gisupusupu, Rwagitima n’izindi.

Kuri ubu Nsengiyumva atuye mu Murenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, afite umugore n’abana bane.

Gisupusupu yashenguwe n’urupfu rw’uwamufashije, nyakwigendera Alain Mukuralinda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14