Afurika y’Epfo: Urukiko rwahamije umugore icyaha cyo kugurisha umwana we mu bapfumu

Afurika y’Epfo: Urukiko rwahamije umugore icyaha cyo kugurisha umwana we mu bapfumu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02 Gicurasi Urukiko Rukuru rwa Western Cape, muri Afurika y’Epfo rwahamije   Kelly Smith, icyaha cyo gushimuta no kugurisha mu bavuzi gakondo umwana we w’umukobwa witwa ‘Joshlin Smith’, afatanyije n’umukunzi Jacquen Appollis n’inshuti yabo Steveno van Rhyn.

Urukiko rwavuze ko abo bombi bagize uruhare mu kugurisha Joshlin Smith ku mafaranga 20,000 ZAR (asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda), bakamuha umuvuzi gakondo kubera uburyo uruhu rw’umwana n’amaso ye byasaga.

Joshlin Smith, w’imyaka 6 yaburiwe irengero ku wa 19 Gashyantare 2024, bitera uburakari abaturage batangira kumusabira ubutabera.

Ubwo bari mu cyumba cy’iburanisha, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kelly Smith yatangiye gutegura kugurisha umwana kuva mu mpera za 2023, ndetse abatangabuhamya bavuze ko babonye Joshlin ashyirwa mu modoka y’umweru ku munsi wa nyuma aheruka kugaragara.

Urukiko kandi rwanenze imyitwarire ya nyina wa Joshlin utarigeze ashishikazwa no gushaka aho umwana ari rubifata nk’ikimenyetso cy’ubugambanyi.

Urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa mu gihe Polisi igikomeje iperereza ryimbitse, nubwo  nta cyerekana niba Joshlin akiriho cyangwa niba yarishwe.

Icyakora abaturage bo mu gace ka Saldanha Bay, aho bakomoka bavuga ko batazigera batuza mu gihe hataragaragara aho umwana ari.

Kelly na bagenzi be baburanye bahakana ibyaha byose bashinjwa aho bavuze ko umunsi Joshlin yaburaga, yari yagiye mu kazi kandi n’abana batagiye ku ishuri icyo gihe kuko imyenda yabo yasaga nabi ahitamo kubasigira umukunzi we Appollis mu rugo.

Yavuze ko yagarutse saa sita z’amanywa asanga bari mu rugo ahita yinywera inzoga n’umukunzi we n’inshuti yari yabasuye umwana ajya gukina hanze n’abandi ntibongera kumubona.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14