Afurika y’Epfo: Umubyeyi ushinjwa gucuruza umwana we yateje impagarara

Afurika y’Epfo: Umubyeyi ushinjwa gucuruza umwana we yateje impagarara

Abaturage bo muri Afurika y’Epfo mu gace ka Saldanha Bay bagaragaye hanze y’Urukiko barakaye cyane basakuza bavuga ngo “Ubutabera kuri Joslin”, nyuma yuko Umubyeyi we akurikiranyweho kumucuruza.

Aljazeera yatangaje ko umubyeyi wa Joslin Smith yitabye urukiko kuri uyu wa Kane aho akurikiranyweho gucuruza uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka itandatu, afatanyije n’abandi bantu batatu barimo n’umusore bakundana.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yabwiye umusore bakundana kujya kugurisha Joslin igihumbi cy’amadolari mu bavuzi gakondo.

Nyuma y’ibyo, imyenda iriho amaraso yagaragaye hanze y’iwabo w’uyu mwana yoherezwa muri laboratwari kugira ngo isuzume n’ubutabera harebwe koko niba yarishwe.

Nyina w’uyu mwana yaburanye asaba ko yarekurwa mu gihe imbaga y’abiganjemo abagore yari hanze y’urukiko yigaragambya bamwe barira, abandi bafite ibyapa byanditseho ngo “Joslin arihe? Ahabwe ubutabera.”

Umwe muri bo yagize ati: “Agomba kuguma muri gereza kuko nta mubyeyi wakora ibi.”

Hashize hafi ukwezi uwo mwana Joslin aburiwe irengero.

Raporo Polisi yo muri Afurika y’Epfo iherutse gushyira hanze, igaragaza ko umwana abura buri nyuma y’amasaha atanu kandi ko mu bana 1697 babura ku mwaka, 77% muri bo baboneka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14