Afurika y’Epfo: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yeguye

Afurika y’Epfo: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yeguye

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula,  yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu gihe ari gukorwaho iperereza  kuri ruswa avugwaho ubwo yari Minisitiri w’Ingabo.

Inzu ya Mapisa-Nqakula mu kwezi gushize  yarasatswe ubwo bari mu iperereza kuri ruswa, ariko nta bisobanuro birambuye  byigeze bitangwa ku iperereza cyangwa ku birego yaba akurikiranyweho.

Mu magambo ye ku mugoroba w’uyu wa 03 Mata, yavuze ko kwegura kwe atari  ikimenyetso cyangwa kwemera icyaha ku bijyanye n’ibirego yaba akurikiranyweho.

Gusa igitangazamakuru cya Leta y’iki gihugu, SABC News, cyatangaje ko akekwaho kwakira amamiliyoni ya ruswa y’uwahoze ari rwiyemezamirimo wakoranaga n’igisirikare.

Mapisa-Nqakula yaje gufata  ikiruhuko kidasanzwe nyuma yo gusaka mu rugo rwe kandi kugeza ubu nta byaha arashinjwa ndetse nta n’itangazo rimuta muri yombi rirasohoka. 

Mapisa-Nqakula yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2012 kugeza mu 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14