Afurika y’Epfo: Malema yangiwe kwitabira ijambo rya Perezida Ramaphosa

Afurika y’Epfo: Malema yangiwe kwitabira ijambo rya Perezida Ramaphosa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024, Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwemeje ko abayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Malema ko  batazitabira imbwirwaruhame ya Perezida Cyril Ramaphosa, yo kwizihiza itangizwa ry’Inteko Ishinga Amategeko nshya.

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi wungirije hamwe n’abandi bane bahagarariye abaharanira ubwisanzure mu bukungu (EFF) ishyaka rya gatatu mu yakomeye  mu Nteko Ishinga Amategeko, ntibazemererwa kwitabira umuhango wo kugeza ijambo ku gihugu rya Perezida Cyril Ramaphosa.

Ni Abadepite batandatu bahagaritswe mu Nteko Ishinga Amategeko kuva ku ya 1 kugeza ku ya 29 Gashyantare 2024

Bari mu itsinda ry’abarwanashyaka  ba EFF bategetswe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, guhita basohoka mu cyumba kubera kubangamira ibikorwa byo kwitegura  ijambo rya Perezida  Ramaphosa, yari kuvuga muri 2023 bikaza gusubikwa. 

Aho kugenda, iryo tsinda riyobowe na Perezida wa EFF, Julius Malema, ryahise rijya imbere y’abandi Badepite ririgaragambya, rifata ibyapa ryanditseho amagambo ahamagarira  Ramaphosa kuva ku butegetsi, nyuma inzego z’umuteko zaraje zirabirukana.

Muri icyo gihe Abadepite ba EFF bahagaritse inama z’Abadepite kandi barwana n’abashinzwe umutekano.

Ikinyamakuru AfricaNews cyatangaje ko Malema, Visi Perezida wa EFF, Floyd Shivambu n’abandi Badepite bafashe icyemezo cyo kujuririra ihagarikwa ryabo.

Nyuma yo kwangwa n’urukiko, batanze ubundi bujurire basaba ko hajyaho andi mategeko mashya y’Inteko Ishinga Amategeko maze ayatumye bahagarikwa hagatangazwa ko yateshejwe agaciro.

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko Rwisumbuye rwa Cape y’Iburengerazuba rwanze ubujurire bwabo.

Bwana Malema wirukanywe mu ishyaka riri ku butegetsi mu mwaka wa 2012, azwiho politiki itavugwaho rumwe kandi hambere yashinjwaga n’umuherwe Elon Musk wavukiye muri Afurika y’Epfo kuba  yarimakaje irondaruhu ryo kwanga abazungu ndetse no guteza amakimbirane ashingiye ku moko.

EFF ivuga ko ihagarariye abakene benshi bo muri Afurika y’Epfo, biganjemo abirabura, ivuga ko biregagijwe na Guverinoma iyobowe n’ishyaka rya (ANC), ihamya ko kandi abantu bakomeje gukena  kubera ivanguraruhu rikomeje muri Afurika y’Epfo kuva mu myaka 30 ishize. 

Muri Politiki ya EFF, bavuga ko bamagana umuzungu wese aho ava akagera.

Abadepite ba EFF bakunze kwitabira Inteko Ishinga Amategeko bambaye imyenda itukura, inkweto za bote   n’ingofero zikomeye nk’izambarwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro cyangwa abakozi bo mu bwubatsi, nk’ikimenyetso cyo kwifatanya n’abakozi bo mu majyepfo bakandamijwe n’abazungu. 

Ni mu gihe abagore bo muri EFF bambara imyenda yambarwa n’abakora isuku mu biro n’ahandi mu busitani ndetse n’indi ibagaragaza nk’abakozi bo mu ngo.

Perezida  Ramaphosa  azageza ijambo ku baturage ba Afrika y’Epfo  atangaze itariki y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri uyu mwaka, azaba hagati ya Gicurasi na Kanama.

Ishyaka ANC riri ku butegetsi kuva ivanguraruhu (apartheid) ryarangira mu 1994, ariko amajwi y’uyu mwaka ashobora kwerekana impinduka muri Afurika y’Epfo.

Isusuzumwa ryakozwe mbere y’amatora ryerekana ko ishyaka rya ANC rishobora kuzagira amajwi ari munsi ya 50% by’amajwi ku nshuro ya mbere. 

Ibisaba Ramaphosa gushinga ihuriro rikomeye ryo gukomeza gushishikariza abaturage kumutora ku bwinshi kugira ngo abashe gutorerwa manda ya kabiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25