Afurika y’Epfo: Amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi

Afurika y’Epfo: Amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi

Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byatangaje ko Afurika y’Epfo izakora amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ayo mu Ntara ku ya 29 Gicurasi 2024.

Aljazeera yatangaje ko Perezidansi y’Africa y’Epfo ibinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko amatora   yo mu 2024, ahuriranye no kwizihiza imyaka 30 y’ubwisanzure na demokarasi.

Perezida Ramaphosa w’imyaka 71, uyoboye ishyaka rya Africa National Congress (ANC), na we ni umwe mu bazahatanira umwanya wo kuyobora igihugu.

Uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma ukomeje kwerekwa urukundo n’abaturage, abarizwa mu ishyaka rya uMkhonto we Sizwe (MK), aho bivugwa ko ashobora kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane abarwanashyaka ba ANC.

Zuma yagiye ashinjwa ruswa ubwo yari mu ishyaka rya ANC kugeza ahagaritswe ku nshingano yarikoragamo muri Mutarama.

Ni mu gihe abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko iki gihugu gikomeje kumungwa n’ubushomeri, aho  Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (StatsSA)  ejo hashije cyatangaje ko  umubare w’abashomeri mu gihugu ugeze kuri 32.1%.

Iki gihugu kandi cyugarijwe no gutanga serivise mbi ndetse n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14