Afghanistan yashinje Pakistan kuyigabaho ibitero byishe abasivili 6

Afghanistan yashinje Pakistan kuyigabaho ibitero byishe abasivili 6

Kuri uyu wa Gatanu, Afghanistan yashinje Pakistan kugaba ibitero mu Murwa Mukuru Kabul no mu Ntara ebyiri zegereye umupaka uri  mu Burasirazuba bw’icyo guhugu bigahatana abasivili 6 abandi 15 bagakomereka.

Ku ruhande rwa Pakistan yo yavuze ko yagabye ibitero bigamije gusenya ahacumbitse imitwe y’iterabwoba no ku bikorwa byazo muri Kabul no mu Ntara ziri ku mupaka, ndetse no ku bubiko bw’amavuta buri ku kibuga cy’indege cya Kandahar.

Umuvugizi wa Polisi mu Murwa Mukuru Kabul, Khalil Zadran yavuze ko abantu bane biciwe mu Mujyi mu gihe abandi 2 baguye mu Ntara, naho  15 barakomereka barimo abana n’abagore nyuma yuko bagabweho ibyo ibitero.

Amakuru yagenzuwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP yagaragaje ko hari inzu imwe yasenyutse burundu i Kabul ariko hari n’izindi zigera ku icumi zangiritse inkuta n’ibisenge.

Muri Werurwe Pakistan yatangije ibikorwa bya gisirikare ivuga ko bigamije  kurwanya imitwe y’intagondwa z’Abayisilamu zikomeje kubagabaho ibitero zicumbikiwe na Afghanistan.

Gusa ubutegetsi bwa Afghanistan bwahakanye ibyo bushinjwa, buvuga ko nta ruhare na ruto mu buryo ubwo ari bwo bwose  bagira mu kugaba ibitero ku butaka bw’ikindi gihugu cyangwa gufasha imitwe y’intagondwa ikirwanya.

Afghanistan yashinje Pakistan kugaba ibitero byishe abasivili batandatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43