Adekunle Gold na Simi bibarutse impanga

Adekunle Gold na Simi bibarutse impanga

Ibyamamare mu muziki wo muri Nigeria, Adekunle Gold, n’umugore we Simi, bari mu byishimo byo kwibaruka impanga ubwo bari biteguye kwibaruka ubuheta bwabo.

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bitandukanye yatangaje ayo makuru meza abinyujije kuri Snapchat ye ku wa Gatatu, yemeza ko umuryango wabo wagutse.

Ni bimwe mu butumwa Adekunle Gold yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze asangiza abamukurikira ko umuryango uri mu byishimo.

Yanditse ati: “Nasabye Imana umwana wa Kabiri, impa ibirenze ubusabe bwanjye imba impano ya babiri.”

Nubwo bataratangaza igitsina cy’izo mpanga, ayo makuru yakiriwe neza cyane n’abakunzi babo aho bagiye babagenera ubutumwa, ibyamamare bagenzi babo n’abandi bakorana mu ruganda rw’imyidagaduro.

Aya mahirwe mashya aje nyuma y’ibyumweru bike Simi agaragaje agace k’amashusho nshya y’indirimbo ya Adekunle Gold yitwa “My Love is the Same,” byongera gukangura ibyishimo n’amatsiko mu bafana.

Icyo gihe Simi yaranditse ati: “Kuva ku mwana wanjye kugeza ku bana banjye.”

Aba bombi bibarutse impanga nk’ubuheta bwabo zikurikijwe imfura yabo y’umuhungu bise Adejare Kosoko, bakunda kwita ‘Deja’ wavutse muri Gicurasi 2020.

Adekunle Gold na Simi bashyingiranywe mu 2019 nyuma y’imyaka myinshi y’ubucuti n’ubufatanye mu muziki, bakomeje kuba umwe mu miryango ikundwa cyane mu myidagaduro yo muri Nigeria.

Aba Bombi bamenyanye banakundanira mu nzu ifasha abahanzi ya ‘X3M Music’ babagamo mbere y’uko bamamara.

Adekule na Simi bibarutse nyuma y’uko bari bamaze iminsi babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42