Abofisiye Bakuru bo muri Nigeria baje kwigira  ku Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Itsinda ry’Abofisiye Bakuru, biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Nigeria batangiye urugendoshuri rw’icyumweru rugamije kwigira ku mikorere n’amateka by’Ingabo z’u Rwanda

Ni uruzinduko rwatangiye ku Cyumweru taliki ya 8 rukazageza ku wa Gatandatu taliki ya 15 Gicurasi 2022. 

Iryo tsinda riyobowe na Brig Gen Ibrahim Bindul ryasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, rigezwaho isomo rijyanye n’urugendo rwo kwiyubaka kwa RDF n’Igihugu muri rusange. 

Umuyobozi w’iryo tsinda Brig Gen Bindul, yavuze ko iryo tsinda ayoboye rizibanda ku bushakashatsi buganisha ku iterambere ry’abaturage n’ubukungu by’Igihugu, by’umwihariko ku birebana n’umutekano w’Umugabane w’Afurika.  

Abo banyeshuri  baboneyeho umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Nyuma yo gusura urwibuso mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,  basuye n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, basobanurirwa amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri uru ruzinduko ruzamara icyumqeru cyose, biteganyijwe ko iri tsinda rizahabwa ubumenyi burebana n’ubuvuzi butangwa na RDF, gahunda za RDF zo guteza imbere imibereho myiza ndetse n’imishinga ibyara inyungu nk’uw’Ikigo cy’Imari Zigama CSS, Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa MMI,  n’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare. 

Biteganyijwe ko uretse gusura inzego zikorera muri RDF hazabaho no gusura ibigo bitandukanye n’izindi nzego za Leta. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE