Abofisiye 34 baturutse mu bihugu 9 bya Afurika bahawe impamyabumenyi

Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze ryashyikirije impamyabumenyi abofisiye 34 bakomoka mu bihugu icyenda bya Afurika, barangije amasomo y’icyiciro cyisumbuye cya Police Senior Command and Staff Course (PSC).
Ni amahugurwa yibanda ku guteza imbere ubufatanye n’imiyoborere ishingiye ku mutekano n’amahoro.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji.
Abasoje amasomo bahawe impanuro n’ubutumwa bw’ubutwari, basabwa gukomeza kuba indorerwamo y’ubufatanye no kurangwa n’indangagaciro z’umutekano n’amahoro mu karere.
Dr. Biruta yavuze ko aya masomo agira uruhare rukomeye mu kurwanya ibibazo bishobora guhungabanya umutekano bikomeje gufata indi ntera muri Afurika ndetse no mu Isi, ashimangira ko ubufatanye ari bwo nzira y’icyizere.
Yagize ati: “Uyu munsi si uwa buri wese, ni uw’abahisemo gukorera amahoro abaturage babo. Aya masomo azabafasha guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije Afurika yacu, binyuze mu bufatanye, hakomeza guhangwa udushya mu bijyanye no kubungabunga umutekano.”
Yongeyeho ko abo bofisiye bakwiye kuba “ba Ambasaderi b’amahoro n’ubwiyunge”, haba mu bihugu byabo no mu karere kose.
Ku ruhande rwe, CP Rafiki Mujiji yavuze ko iyi gahunda ya PSC ari urufunguzo rw’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’umutekano.
Yagize ati: “Dushima uburyo abanyeshuri bose uko baturutse mu bihugu icyenda basangiye ubunararibonye n’imico. Guhuza ibitekerezo bizafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, murasabwa rero gukomeza kuba umusemburo w’amahoro no kuzabyaza umusaruro aya masomo mwabonye murangiza inshingano zanyu,”
Abo bofisiye bigishijwe amasomo arimo imibanire mpuzamahanga, imiyoborere mu nzego z’umutekano, ubufatanye mu kubungabunga amahoro, ndetse n’uburyo bwo kurwanya ibyaha bijyanye n’umutekano w’akarere. Amasomo yateguwe ku bufatanye n’Ishuri Rikuru rya Polisi, Kaminuza y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga.
SP Brigitte Uwamahoro, umwe mu banyeshuri b’abanyempano witwaye neza mu masomo no mu myitwarire w’Umunyarwandakazi, yavuze ko aya masomo amuhaye icyerekezo gishya mu bikorwa bye bya buri munsi.
Yagize ati : “Nize ku bushake, nemera gutanga igihe cyanjye, ndetse n’umuryango wanjye nsa n’uwiyibagije, muri rusange ubwenge n’umutima nawushyize ku masomo ngamije gutsinda ngo nzakorere igihugu cyanjye, ariko ibyo byose byagize umumaro.
Niteguye gukorera igihugu cyanjye mu buryo bw’umwuga, kandi niteguye n’ubutumwa bwo hanze, ndashishikariza Abanyarwandakazi kuza mu gipolisi cy’u Rwanda na bo bagatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda ”
Lieutenant Colonel James Garang Piol wo muri Sudani y’Amajyepfo na we yashimye ko n’ubwo baturuka mu bihugu bitandukanye, bagize umwanya uhagije wo gusangira ibitekerezo, ubunararibonye ndetse n’umuco.
Ati: “Twahuye duturuka hirya no hino, ariko twese dufite intego imwe: kurinda ituze n’iterambere. Ibyo twasangiye bigaragaza ko ibisubizo by’ibibazo byacu bigomba gushingira ku bufatanye.”
Abagize iri tsinda ry’abofisiye risoje amasomo bavuga ko bateye intambwe ifatika mu rugendo rwo gushyigikira umutekano urambye ku mugabane wa Afurika, binyuze mu kwigira hamwe no gusangira ubumenyi.
Abarangiza amasomo y’icyiciro cya Police Senior Command and Staff Course bavuga ko akomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guha ubushobozi abayobozi mu nzego z’umutekano, no guteza imbere umubano n’ubwuzuzanye mu guhangana n’ibibazo bihuriweho ku rwego rw’akarere.








