Abimukira 5 bapfuye ubwo  bambukaga bagana mu Bwongereza 

Abimukira 5 bapfuye ubwo  bambukaga bagana mu Bwongereza 

Abimukira batanu baguye mu mpanuka y’ubwato ubwo bageragezaga kwambuka bagana mu Bwongereza nyuma y’uko ejo ku wa 22 Mata 2024, u Bwongereza bwemeje umushinga w’itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda bajyayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa birimo Voix du Nord, byatangaje ko imirambo yabonetse ku mucanga wa Wimereaux mu Majyaruguru y’u Bufaransa kuri uyu  wa Kabiri tariki ya 23 Mata. 

Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje aho abagera ku 100 barokowe n’ubwato bw’u Bufaransa ndetse hashyizweho kajugujugu zo kwifashishwa mu butabazi. 

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje umushinga w’itegeko ryo kohereza abimukira basaba ubuhungiro binjirayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Rwanda ku wa Mbere.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko indege ya mbere izageza abimukira mu Rwanda mu byumweru biri imbere  hagati y’icya  10 na 12.

Rishi Sunak  yagaragaje ko izi ari ingamba   zo kurwanya abimukira binjira muri iki gihugu aho baba baturutse hose bambutse umuyoboro w’u Bwongereza mu twato duto.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ejo tariki 22 Mata 2024, Rishi Sunak, yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza yamaze gutunganya ibisabwa byose birimo gutegura ikibuga cy’indege bazahagurukiraho ndetse ko indege yateguwe, n’abantu 500 bazabaherekeza baje mu Rwanda.

Kuzana abimukira mu Rwanda bikubiye mu masezerano yasinywe mu 2022 hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza akaba akubiyemo ubufatanye mu iterambere no gukemura ibibazo by’Abimukira.

Hagati aho u Rwanda rwashyizeho Komite ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, hakazanashyirwaho urwego rushinzwe kumva ibibazo by’aba bimukira  igihe haba hari uvuga ko bitakozwe neza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Bazungu Izabayo Themistocres

Yego , nibyiz cyane igihugu cyacu gikomerezaho

Jeandamour

Twishimiye ishyirwamubikorwa ryuwo mushinga.kandi tubahaye ikaze lwacu haragendwa .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14