Abenshi mu bakurikirwa n’abandi barashinjwa kwica Ikinyarwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Abenshi mu bakurirwa n’abandi barimo abahanzi, abanyamakuru, abarimu n’abavuga rikijyana, barashinjwa kuba intandaro yo kuvaga nabi no kwica ururimi rw’Ikinyarwanda ku rubyiruko.

Ni bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco bwiswe: “Isuzumabipimo ku Murage Ndangamuco w’u Rwanda 2025, bwakorewe mu Turere twose tugize Igihugu.

Bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-25 rungana na 20.5% ruvuga ko kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi ntacyo bitwaye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imwe mu mpamvu ituma urubyiruko rwica Ikinyarwanda bakumva ntacyo bitwaye harimo kwisanisha n’abantu bavanga indimi, aho usanga Umuyobozi runaka avanga Ikinyarwanda n’icyongereza, umuturage nawe akumva ko kuba byakozwe n’Umuyobozi ntacyo bitwaye kuba nawe yabyigana.

Si ku bayobozi gusa kuko abakora mu itangazamakuru hamwe n’abahanzi bari mu biganwa n’abatari bake babafata nka bandebereho bitewe n’uko ari ibyamamare.

Muri rusange, bwagaragaje ko ubumenyi ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo buri ku ijanisha rya 80.5%; ubumenyi ku gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda buri kuri 82.2%; ubumenyi ku ngoro z’umurage n’ahantu ndangamurage buri kuri 67.8% naho ubumenyi ku muco wo gusoma n’umurage ubitse mu nyandiko buri ku ijanisha rya 74.6%.

Ijanisha rusange ry’ibipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda riri ku mpuzandengo ya 76.3%.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Anonciatha, avuga ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigiye kubafasha kugira ibyo banoza.

Ati: “Icya mbere dukuyemo ni ubufatanye tukabyaza umusaruro buno bushakashatsi. Tugiye kwita cyane cyane ku bana bakibyiruka mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu rubyiruko kugira ngo ibyo babona nk’indangagaciro z’umuco nyarwanda babibyaze umusaruro bagaragaze ubwiza bw’umuco wabo.”

Jean Paul Kwizera, ni umwarimu w’indimi n’ubumenyamuntu muri Kaminuza, avuga ko ubushakashatsi bwabahaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo bakora kandi ko iyo mibare bashobora kuyifashashisha bakaziba ahagaragara icyuho.

Ubwo, ubwo bushakashatsi bwamurikirwaga inzego zitandukanye zirimo abarimu, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi bafite aho bahuriye n’umuco hamwe n’ururimi rw’Ikinyarwanda, kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert yavuze ko ubwo bushakashatsi bwakozwe hagamijwe ko buba igipimo cyo gupima ibikorwa bisanzwe bikorwa mu nzego zitandukanye za Leta.

Ati: “Reka mbanze mvuge ko ari bwo bushakashatsi bwa mbere bufatika bukozwe ku murage ndangamuco mu buryo bw’ibipimo bifatika, bukaba bugiye kuba isoko tuvomamo noneho bya bikorwa tujya dukora by’igenamigambi ariko nanone bizadufasha mu mikoranire n’abafatanya bikorwa kuko ubu dufite ishusho, ahari ibyuho turahazi.”

Ni ubushakashatsi bwatangiye muri Nzeri 2023, bukorerwa mu Turere twose tw’Igihugu, habazwa Abanyarwanda b’ingeri zose barimo abato, abakuru, abize n’abarize.

Kankesha Anonciatha avuga nk’abayobozi bazakoresha ibyavuye mu bushakashatsi bagatoza urubyiruko indangagaciro
Ibyavuye mu bushakashatsi byamurikiwe Abayobozi binzego z’ibanze, A afite aho bahuriye n’uburezi n’abandi
Jean Paul Kwizera avuga ko ibyavuye mu bushakashatsi bizabafasha kumenya ibyo bibandaho mu kwigisha
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE