Abayoboke ba PL biyemeje kwihutisha gahunda ya NST 2

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abayoboke b’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu, PL, baratangaza ko biyemeje kugira uruhare mu kwihutisha gahunda ya Kabiri y’iterambere izwi nka NST 2.

Babigarutseho mu mahugurwa yahuje abagize komite nyobozi y’ishyaka na biro z’amakomisiyo kuri iki cyumweru tariki 15 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.

Munyangeyo Théogène, Visi Perezida wa mbere wa PL, yabwiye Imvaho Nshya ko amahugurwa agamije kwereka abayitabiriye gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere, banerekwa ko kugira ngo bigerweho neza bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati: “Hari ikiganiro cyo kubereka ngo ariko bike dufite twabikoresha neza dute, cyane cyane iyo dufatiwe nk’ibyemezo ngo abadufasha gahunda zabo barazihagaritse, twebwe nk’Abanyarwanda twabyitwaramo dute, bike dufite tukaba twamenya kubikoresha neza ariko cyane cyane twishakamo ibisubizo.”

Uruhare rwa PL muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST 2) Hon Munyangeyo yavuze ko n’abayoboke bagomba kuyishyira mu bikorwa kimwe nk’abandi Banyarwanda.

Ikiganiro cyatanzwe na Hon Musoni Protais, Chairman w’Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro na Kwigira kwa Afurika ishami ry’u Rwanda, PAM-Rwanda, yavuze ko hakwiye kubaho ingamba n’uruhare rw’umutwe wa Politiki n’imiyoborere byiza biganisha ku gaciro k’igihugu, amahoro n’umutekano kuri bose bishingiye ku muturage.

Yagize ati: “Kugira ngo ibyo twifuza byose bijyanye no kwigira nk’u Rwanda ndetse na Afurika bigerweho, biradusaba gutoza abayoboke indangagaciro, zirimo n’umuco w’igihugu n’ibindi.”

Yavuze ko kugira ngo habeho gutera imbere ubumwe bw’Afurika muri 2063, bisaba kugira uburere n’uburezi bifite intego ku gihugu.

Francine Rutazana, umuyoboke wa PL, avuga ko icyo abayoboke batahanye ari uko beretswe aho igihugu kigeze mu gushaka igisubizo cyatuma cyiteza imbere kidashingiye cyane cyane ku nkunga y’amahanga cyangwa ku bitekerezo by’abanyamahanga.

Yagize ati: “Iterambere ry’igihugu ni naryo PL ishaka, ni ishyaka riharanira ukwishyira ukizana k’umunyarwanda, ntabwo umunyarwanda yashyira akizana adatanga ibitekerezo kandi ibitekerezo bigamije kubaka umunyarwanda.

Rero muri NST 2 harimo inkingi z’imiyoborere, ushaka kubaka igihugu wese aheraho, na PL iri mu bubaka igihugu.

Turashaka ko muri NST 2 mu nkingi z’imiyoborere y’u Rwanda, abayoboke ba PL bagenda bazi ngo dore icyo igihugu gishaka.”

Florien Rurihose, umuyoboke wa PL, yabwiye Imvaho Nshya amahugurwa abafasha kumenya neza no gusobanukirwa NST 2, nyuma bakabona gutanga ibitekerezo nk’abanyapolitiki.

Ati: “Aya mahugurwa aradufasha gusobanukirwa NST 2 nitumara kuyisobanukirwa tubone umwanya wo kujya dutanga ibitekerezo byubaka igihugu cyacu.”

Ibi abihuriraho na Kamugisha Ornella na we witabiriye amahugurwa ya PL.

Akomeza avuga ko amasomo avanye mu mahugurwa nk’urubyiruko, ari uko agomba gukora akihangira imirimo agamije kwigira.

Agira inama bagenzi kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe kuko biri mu bisubiza inyuma urubyiruko bityo bikaba byaba intandaro yo kutagera ku ntego za NST 2.

Bimwe mu biganiro byatanzwe, byagarukaga ku ngengabitekerezo y’Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro na Kwigira kw’Afurika ishami ry’u Rwanda, PAM-Rwanda cyane ishingiye ku kwigira kw’igihugu cyangwa ku kwigira kw’Afurika.

Hatanzwe kandi ikiganiro kuri NST 2 n’ikindi kibanze ku buryo Komisiyo zo mu ishyaka zigomba kuba zubatse n’uburyo zigomba kuvoma muri NST 2 zikanavoma muri ya ngengabitekerezo ya PAM-Rwanda.

Hon Musoni Protais, Chairman wa PAM-Rwanda ubwo yageraga ahabereye amahugurwa y’Abayoboke ba PL ari kumwe na Hon Germaine Mukabalisa, umuyoboke wa PL
Hon Odette Nyiramirimo atanga ibitekerezo mu mahugurwa y’abagize komite nyobozi y’ishyaka PL

Amafoto: PL

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE