Abatwara moto basabwe kubahiriza Parikingi zashyizweho

Abatwara moto basabwe kubahiriza Parikingi zashyizweho

Polisi y’u Rwanda irashishikariza abatwara moto kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda birinda guparika ahatemewe mu rwego rwo kwirinda guteza impanuka n’akajagari mu muhanda.

Ni mu butumwa abatwara moto mu Mujyi wa Kigali bahawe, ubwo basurwaga n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) muri parikingi zitandukanye zabashyiriweho mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali kuva hatangijwe gahunda yo gushyiraho parikingi zagenewe abatwara abagenzi kuri moto, kuri ubu habarurwa izigeze ku munani zimaze gukorwa, akaba ari gahunda izakomeza hirya no hino mu gihugu.

Parikingi enye ziherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge;  ahakikije ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare); indi ikaba hafi ya Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown. Mu Karere ka Kicukiro parikingi iri ku marembo ya Gare ya Nyanza izindi ebyiri zikaba zarashyizwe mu Karere ka Gasabo; ku Giporoso ahazwi nko kuri Sabans na Kimihurura.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi  yavuze ko parikingi zashyiriweho abatwara n’abatega moto zizafasha kunoza iyi serivisi, bigakorwa mu ituze hirindwa akajagari n’umuvundo.

Yagize ati: “Gahunda yo gushyiraho parikingi za moto yitezweho guca umuvundo n’akajagari byajyaga bigaragara bikabangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga. Nk’uko Ibigo abagenzi bategeramo imodoka bizwi kandi bifasha koroshya iyi serivisi, turashishikariza abatwara moto nabo kubahiriza parikingi zashyizweho bakaba arizo bategererezamo abagenzi mu rwego rwo kwirinda umuvundo bateza bazenguruka mu mihanda cyangwa baparika ahatarabigenewe.”

SP Kayigi yasabye n’abagenzi batega moto kubahiriza iyi gahunda bazitegera muri parikingi kuko biri mu bizafasha mu kurwanya gukorera mu kajagari no kurwanya imwe mu myitwatire mibi yarangaga bamwe mu bamotari nko gutwara badafite uruhushya, ubujura bwo gushikuza telefoni n’amasakoshi abagenzi, guhisha cyangwa guhindura pulake n’andi makosa atandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14