Abaturiye ishyamba rya Nyungwe bahisemo kutangiza ibidukikije

Abaturiye ishyamba rya Nyungwe bahisemo kutangiza ibidukikije

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko abaturiye ishyamba rya Nyungwe, bavuga ko bacitse ku ngeso yo kwangiza ishyamba babifashijwemo no kuba barabonye amashyiga arondereza ibicanwa bubakiwe hagamijwe kurengera ibidukikije.

Ndagijimana Evariste utuye mu Murenge wa Buruhukiro yabwiye RBA ko muri uwo murenge buri rugo rwubakiwe amashyiga abiri.

Abakoresha izi rondereza bavuga ko bahoraga mu ishyamba rya Nyungwe bashakamo inkwi zo gucana bigatuma bangiza ibigize urusobe rw’ibinyabuzima.

Gushakisha inkwi byanatumaga batwika ishyamba kugira ngo ibiti byume vuba bityo babone inkwi batashya.

Aba baturage bavuga ko amashyiga ya rondereza bahawe yabafashije kugabanya ibicanwa bakoreshaga binatuma bacika ku ngeso yo kwangiza ibidukikije.

Mukarugema Daphrose ukora ubucuruzi bw’ikigage mu Murenge wa Buruhukiro yagize ati: “Nkanjye mwabonye ko narikaho amazi yo gushigisha ikigage, inkwi nacanaga umunsi umwe narika amazi, nzicana hafi icyumweru.

Ririya shyiga ritaraboneka kubera gukoresha inkwi nyinshi, twajyaga kuzana inkwi muri Nyungwe ugasanga turangiza ishyamba rya Nyungwe.”

Ndagijimana Evariste na we agira ati: “Kwiba inkwi byabagaho n’udashoboye kwiba akabasha kuzigura n’abagiye kuziba kandi na none tukumva turi kwangiza ibidukikije.”

Muhorakeye Wivine wahuguwe kubaka rondereza akaba ari na we wafashije abasaza 250 kububakira amashyiga arondereza ibicanwa, avuga ko nyuma yo guhugurwa kubaka izi rondereza byafashijhe abaturanyi be gucika ku kwangiza ishyamba rya Nyungwe.

Ati: “Kuko nk’ubu mu mpeshyi igihe cyose Nyungwe yahoraga ishya. Kubera ba bandi bajya gutora inkwi, hakabaho ubwo bageze ahantu bataribubone uko binjiramo bagatwika kugira ngo bazagaruke basange izindi zarumye.

Ubu rero nta muntu ugitwika ishyamba rya Nyungwe, nk’ubu nk’uyu mwaka urinze urangira ridahiye.”

Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango utari uwa Leta BIOCOOL, Umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, avuga ko bagize uruhare mu kugabanya ubukana bwo kwangiza ishyamba rya Nyungwe mu baturage barituriye.

Mu gushaka igisubizo kirambye, bahisemo kubakira abaturage amashyiga agabanya ibicanwa no kubafasha gutera ibiti mu mirima yabo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati: “Icyo twagiye dukora cyane cyane ni ukugira ngo dutange igisubizo ku bibazo byari biri muri Nyungwe. Abaturage bajyaga bajyamo gutema ibiti, gushakamo inkwi, abandi bakajya kubazamo, abandi bakajya no guhakuramo.

Icyo twakoze ni ukuvuga ngo ni gute dushobora kuba twagabanya ubukana abaturage bashyira kuri Nyungwe bityo habaho gahunda yo kugira ngo tububakire rondereza zigabanya ibicanwa ariko ibyo ngibyo twanabikoze tunahuza no gutera ibiti mu mirima yabo ndetse no kugira ngo tubafashe gucunga amashyamba yabo.”

Hashize imyaka isaga Itatu imibare y’abafatirwaga mu ishyamba rya Nyungwe bashinjwa kuryangiza bagabanutse kuko mbere mu mwaka hafatwaga abasaga 100.

Umwaka ushize hafashwe abatageze ku 10. Abaturage bageze ku 1,800 bo mu Karere ka Nyamagabe ni bo bamaze kubakirwa amashyiga ya rondereza agabanya ibicanwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40