Abaturarwanda bashishikarizwa kuyoboka ibicanwa bitangiza ibidukikije

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Uko abaturage biyongera, banakenera ibicanwa byinshi, bigatuma habaho kwangirika kw’ibidukikije birimo itemwa ry’amashyamba, ariko Abaturarwanda bakangurirwa kuyoboka ibicanwa bitangiza ibidukikije birimo gaze n’amashanyarazi.

Bamwe mu bakoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, bagaragaza ko ubwo buryo ari bwiza, bakanashishikariza abandi kubuyoboka.

Mukamwiza ukoresha gaze, yatangarije Imvaho Nshya ko gukoresha gaze ntako bisa, kuko bituma igikoni kiba gifite isuku no guteka bikihuta, umuntu ntiyicwe n’imyotsi.

Yagize ati: ” Byarushaho kuba byiza, abantu bashoboye gukoresha gaze kuko ihisha vuba, kandi usanga ibyo umuntu ategura biba bifite isuku, si kimwe no gutekesha amakara urwana no kongeraho andi cyangwa inkwi wenyegeza.”

Undi ukoresha imbabura yifashisha amashanyarazi yavuze ko byamuruhuye gutema amashyamba ye ahubwo ayagurisha akamufasha kwikenura.

Ati: “Mbere wasangaga ntema ibiti byo gucana, ishyamba rikazarinda rishira, none ubu nkoresha imbabura yifashisha amashyanyarazi. Byatumye ubu ishyamba rikura nkagurisha amasiteri y’inkwi, amafaranga mvanamo akamfasha kwiteza imbere.”

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishishikariza Abanyarwanda kuyoboka ibicanwa bitangiza ibidukikije nk’amashanyarazi na gazi hagamijwe gukumira ingaruka zituruka ku bicanwa biboneka habayeho gutema amashyamba kuko bigira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse no ku buzima bw’ababikoresha.

Binyuze mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo by’amashanyarazi (EDCL), REG igaragaza ko ikoreshwa nabi ry’ingufu zituruka ku bimera riteza akaga kuko riteza iyangirika rikabije ry’ibidukikije by’umwihariko amashyamba bityo bikaganisha ku kuba Isi ihinduka ubutayu.

Abaturarwanda basabwa gushyira imbaraga mu ngamba zo kubungabunga amashyamba ndetse no mu gihe bakoresheje ibikomoka ku bimera bagahitamo amashyiga adakoresha ibicanwa byinshi.

Biracyagaragara ko hirya no hino mu gihugu, uburyo bukoreshwa mu guteka hakoreshejwe ingufu zituruka ku bimera ari bwo bukoreshwa n’ingo nyinshi.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibicanwa muri EDCL  (Social energies), Oreste Niyonsaba, atanga urugero ku igereranyabipimo ryakozwe, ryagaragaje ko gutwika amakara byangiza amashyamba inshuro zisaga 12 kurusha gukoresha inkwi mu guteka zivuye muri ayo mashyamba. Ibyo bivuze ko kugira ngo haboneke ikilo kimwe cy’amakara bisaba gutwika ibilo 12 by’ibiti.

Ati: “Nubwo tuvuga ko itwikwa ry’amakara ryangiza amashyamba kurusha inkwi, gahunda ya Leta mu buryo burambye ni ukugabanya buhoro buhoro gukoresha ingufu zituruka ku bimera, zigasimburwa n’ingufu zindi zirushaho kutangiza ikirere harimo amashanyarazi na gazi.”

Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu Igihugu cyacu kirushaho gufata ingamba zihamye zo kongera ingano n’ubwiza bw’amashanyarazi na gazi byafasha umuturage kubibona no kubikoresha mu buryo bumworoheye.”

Zimwe mu ngamba zo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije

Kugira ngo hagabanyuke ingufu zituruka ku bimera, ahubwo hashyirwe imbaraga ku zindi ngufu zabyunganira, Leta irashishikariza abashoramari gushyira imbaraga mu bikorwa byo gushora imari mu zindi ngufu zatanga ibicangwa nka gazi, amashanyarazi, biyogazi na burikete, imisoro imwe yakuwe ku bucuruzi bwa gazi n’ibikoresho bijyana nayo.

Leta yashyizeho gahunda ya nkunganire ku mashyiga n’ibindi bikoresho bya gazi ari nako hanatangiye umushinga wo kubakira ibikoni, amwe mu mashuri yisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, bizakoresha amashanyarazi na gazi hagamijwe gushishikariza ibindi bigo kwitabira iyo gahunda. 

Ibigo bya Leta bisanzwe bifite abantu batekera hamwe byakanguriwe gukoresha gazi n’amashanyarazi.

Kugira ngo u Rwanda ruzagere ku ntego yo kugabanya umubare w’ingo zikenera guteka zikoresheje ingufu z’ibituruka ku bimera, zikava kuri 75% mu mwaka 2024 zikagera kuri 42% mu mwaka wa 2030, birasaba inzego zinyuranye ndetse na buri wese kumva ingaruka zituruka ku iyangizwa ry’amashyamba n’akamaro kayo, ndetse n’ibyiza byo gukoresha ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara kandi bitangiza ibidukikije.

REG ishishikariza abagore kugira uruhare runini muri gahunda yo gukoresha amashyiga asukuye n’ikoreshwa ry’ibicanwa bitangiza ibidukikije, kuko harimo no kurengera ubuzima bw’abakoresha ibyo bicanwa bishobora kubatera indwara mu gihe batetse.

Mu zindi ngamba zafashwe kandi harimo gushyira imbaraga mu bushakashatsi no kugeza ku baturage amashyiga yujuje ubuziranenge kandi aberanye n’ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare 2025(EICV 2025), bwagaragaje ko 75% by’ingo mu Rwanda zikoresha inkwi; 18,8% batekesha amakara, 0.6 % zikoresha ibisigazwa by’imyaka bahinze mu gihe 5,4% batekesha gazi, amashanyarazi na biyogazi.

Mu mujyi wa Kigali, 23% bakoresha gazi, 59% bakoresha amakara, mu gihe 17% bakoresha inkwi.

Abantu bagirwa inama yo gukoresha imbabura zirondereza ibicanwa mu gihe batarashobora gukoresha gaze
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE