Abasuye inzibutso barenze 50% umwaka ushize ugereranyije n’uwa 2022

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko umubare w’abasura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi wikubye Kabiri urenga 50% umwaka ushize, ugereranyije n’umwaka wa 2022.
Ibi ngo bituruka ku kuba Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryarashyize zimwe muri zo nzibutso ku rutonde rw’Umurage w’Isi.
MINUBUMWE yemeza ko kuba izi nzibutso zarahawe icyo cyubahiro ku rwego mpuzamahanga byoroheje ubukangurambaga bugamije guhamagarira abantu kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Ingabire Veneranda, Umuyobozi ukuriye Ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE, agira ati: “Guhera mu 2022 usanga ubwiyongere buri kurenga 50%, ni hafi 54.2%. Bivuze ngo inzibutso zaramenyekanye, abantu batinyutse kuzisura kuko twarazimenyekanishije, tuvuga akamaro kazo ariko n’Isi muri rusange ifata za nshingano zo kuvuga akamaro kazo no gushishikariza abantu kuzisura.”
Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko mu 2022, imibare y’abasuye inzibutso ziri mu murage w’Isi, bari 101 555. Abanyamahanga bari 54 845 mu gihe Abanyarwanda bari 46 600.
Mu 2024 abasuye inzibutso zose bariyongereye basaga 190 000. Abanyamahanga bari 120 055 mu gihe Abanyarwanda basuye muri uwo mwaka bageze ku 73 361.
Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Murambi muri Nyamagabe n’urwa Bisesero mu Karere ka Karongi, ziri ku rutonde rw’umurage w’Isi kuva muri Nzeri 2023.
Bamwe mu basura inzubutso bemeza ko izi nzibutso nk’u rwa Kigali, zibafasha kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakishimira kuba ziri mu murage w’Isi.
Rukundo Thimothée agira ati: “Kuba uru rwibutso rwa Gisozi rwarashyizwe mu nzibutso ziri mu murage w’Isi, tubiha agaciro gakomeye ndetse no gusobanurira Isi uburyo amahanga yarebereye akagira ubugwari.”
Zachary Rhoda, umwe mu banyamahanga basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agira ati: “Njyewe n’inshuti zanjye ntabwo twari twarigeze tubitegura, bashakaga ko njyewe ubwanjye nishakamo ubushake n’amaso yanjye ndetse n’umutima, rero barandetse ngo nze mbyirebere.
Ni ukuri birababaje ibyo ikiremwamuntu gishobora gukorera ikindi kiremwa. Birababaje cyane kandi ni bibi cyane. Turizera ko nta bintu nk’ibi bizongera kubaho ukundi.”
Minisitiri Dr. Bizimana aherutse kuvuga ko uretse inyandiko za Gacaca zirimo gushyirwa mu ikoranabuhanga, n’amasomo y’amateka arimo kongerwamo ibikenewe, anagaragaza ko gusura inzibutso na byo byafasha urubyiruko kuyamenya.
Yagize ati: “Inzibutso zifite amateka ariko kandi zinabitse abacu, abacu ntitugomba kujya tubibuka muri iyi minsi 100 gusa tugomba kubazirikana umunsi ku munsi, gusura inzibutso zegereye amashuri aho mwiga mukamenya amateka y’aho hantu byashoboka mugasura n’iziri kure, mubigire igikorwa gihoraho hari abakozi baba bari ku nzibutso nyinshi babakira bakayabasobanurira”.