Abashyira mu bikorwa imishinga muri COMESA baranengwa kuyidindiza

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo mu bihugu bihuriye mu Isoko Rusange ry’Ibihugu byo Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA) bagaragaje ko hari ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa imishinga y’ibihugu bigize COMESA ariko banavuga ko hakiri  ikibazo cy’abashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga  migari y’iterambere bemeranyijweho bayidindiza.

Ni ibyagarutsweho i Kigali, ku wa Kane mu Nama ya COMESA yahurije hamwe ba Minisitiri n’abandi bayobozi bari mu nzego zishyiraho imirongo migari ya politiki muri ibi bihugu.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 13 yigaga ku iterambere ry’imishinga migari uko yatezwa imbere, aho bibandaga ahanini ku mishinga yo mu nzego zo gutwara abantu n’ibintu, ingufu z’amashanyarazi  n’ikoranabuhanga mu kwimaza ubufatanye bw’ibi bihugu bya COMESA mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo mu Rwanda Eng.Uwase Patricie, yavuze ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba hari ubushake  bwa Politiki mu bihugu bigize COMESA ariko gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga ntibikunde.

Yagize ati: “Usanga benshi banabyemera  ni yo mpamvu basinya aya masezerano dufite ariko ugasanga  hariya ku kibuga cy’indege muri kompanyi z’ubwikorezi ugasanga ntibihinduka, iyo twahuye rero twongera gutangira kwiyemeza ariko no gutangira gushyiraho ingengabihe yo gutangira gushyirwa mu bikorwa. Imishinga myinshi irahari nk’uwa gari ya moshi ni imishinga ikeneye ubushake bwa politiki kandi burahari ku Bakuru b’Ibihugu ariko byagera ku babishyira mu bikorwa mu gushakisha ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa ugasanga biratinda. Hano icyo twumvikanye ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo ibyo twemereye abaturage bikorwe.”

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi Ndacyayisaba Léocadie, yavuze ko mu gihugu cye bashyize imbere guteza imbere ikoranabuhanga ariko ko no mu mikoranire n’ibihugu bya COMESA bahakura inyugu mu bwuzuzanye bw’amategeko.

Ati: “Umuryango wa COMESA urafasha kugira ngo dushyireho uburyo bworohereza imishinga dushobora gukora amategeko ahuriweho n’ibindi bihugu, natwe turimo gushyiramo imbaraga mu guteza imbere itumanaho mu baturage, nk’ubu twitabiriye iyi inama turatanga ibitekerezo byacu nk’ahantu tugihura n’imbogambizi kugira ngo tubishakire umuti dufatanye n’ibi bihugu duhuriyemo muri aka Karere.”

Inama ya 13 ya COMESA yitabiriwe n’ibihugu 14 mu bihugu 21 bigize uyu muryango.

Imibare yo muri 2021 igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihuriye muri COMESA bukiri hasi, kuko ku mwanya wa mbere haza ubucuruzi hagati y’uwo muryango ni ibihugu bigize umugabane w’u Burayi, aho agaciro k’ibicuruzwa ari miliyali 52 z’amadolari y’Amerika, bukurikirwa n’u Bushinwa n’ubucuruzi bwa miliyari 20 z’amadolari, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza COMESA n’agaciro ka miliyari 13 z’Amadolari.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE