Abapolisi barenga 70 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Abapolisi barenga 70 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 74 barimo ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto.

ACP Sam Rumanzi yabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi, aho yanabaye Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu.

Yayoboye Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse ayobora Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique.

Undi Mupolisi mukuru washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni ACP Francis Muheto wayoboye Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 9, ba Ofisiye bato 12 ndetse n’Abapolisi bato 38.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu ryo ku wa Kabiri, rivuga ko hari abapolisi 13 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na babiri basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42