Abapolisi 2 basoje amahugurwa muri Singapore

Abapolisi 2 basoje amahugurwa muri Singapore

Abapolisi babiri b’u Rwanda basoje amasomo y’ibanze agenerwa ba Ofisiye bakuru mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa muri Singapore ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2024.

Umuhango wo gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa y’icyiciro cya 23, wayobowe na Komiseri Wungirije wa Polisi ya Singapore (SPF), Lian Ghim Hua.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore; Jean De Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade; Mugiraneza Bertin na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, Komiseri w’Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda.

Urubuga nkoranya rwa Polisi y’u Rwanda rwavuze ko Anicet Mutabaruka na Sylvain Ndayishimiye ari bamwe mu banyeshuri batanu bari barimo gukurikirana amahugurwa y’amezi icyenda muri iki gihugu, bakaba bayasoje bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore, inzego zombi zifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono muri Kanama 2022, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu kubaka ubushobozi ndetse no gukumira no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ayo masezerano akubiyemo kandi no gushimangira ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’amahugurwa, guhanahana ubunararibonye, gusangira amakuru, gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo kurwanya ibyaha no kurinda umutekano n’ituze rusange by’abaturage b’ibihugu byombi. 

Hari kandi n’ubufatanye mu bikorwa byo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, iyezandonke n’ibindi byaha bifitanye isano, magendu n’ubucuruzi bw’intwaro bunyuranyije n’amategeko n’ikwirakwizwa ry’amasasu n’ibiturika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00