Abantu 23 bishwe n’ibisasu by’abiyahuzi muri Nigeria

Abantu 23 bishwe n’ibisasu by’abiyahuzi muri Nigeria

Polisi ya Nigeria yatangaje ko abantu 23 bapfuye abandi 108 barakomereka nyuma y’ibisasu bikekwa ko byaturikijwe n’abiyahuzi mu Mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze rya Polisi kuri uyu wa Kabiri byagaragaje ko imibare y’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero iri kugenda yiyongera nyuma yuko ubwo bwiyahuzi bubaye ku wa 16 Werurwe 2026.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’ubutabazi i Maiduguri, Sirajo Abdullahi yavuze ko abo biyahuzi bagabye ibitero ubwo bari bageze ku irembo ry’ibitaro bya Kaminuza ya Maiduguri no ku masoko abiri yo muri utwo duce.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Nahum Kenneth Daso kuri uyu wa Kabiri yihanganishije imiryango y’abagize ibyago, avuga ko batewe agahinda n’abapfuye n’abakomeretse.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba ko wagize uruhare muri ibyo bitero.

Ibi bibaye mu gihe Nigeria ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke kubera imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Gusa umutwe wa Boko Haram n’uwabiyitirira idini ya Isilamu (ISIS), muri uku kwezi bagabye   ibitero byinshi ku birindiro by’ingabo muri Borno byaguyemo abasirikare ndetse bisahurirwamo intwaro.

Abantu 23 bishwe n’ibisasu by’abiyahuzi muri Nigeria
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42