Abantu 17 bahitanywe n’ibiza muri Indonesia

Abantu 17 bahitanywe n’ibiza muri Indonesia

Imvura  idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu byibasiye Amajyaruguru ya Sumatra  ku kirwa cya Sumatra muri Indonesia, byahitanye abantu 17 abandi  barenga 60 bari mu turere dutandukanye tw’iyo Ntara barakomereka, mu gihe hari abakomeje  kuburirwa  irengero   nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano.

‎Mu karere ka  Tapanuli  yo hagati kari muri iyo Ntara, inkangu zasenye inzu zica abantu bane bo mu muryango umwe mu gihe umwuzure warengeye inyubako za 2000.

‎Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Ibiza, Abdul Muhari, yatangaje ko muri Tapanuli y’Amajyepfo ibyo biza byahitanye abantu umunani, abandi 2 800 bavanwa mu byabo ndetse 58 barakomereka.

‎Imvura idasanzwe  yatangiranye n’iki Cyumweru yatumye imigezi yo mu Majyaruguru y’intara ya  Sumarta yuzura, bituma amazi ateza imyuzure mu tundi turere dutandatu tuyegereye. 

‎Kuri uyu wa Gatatu, Polisi ya Indonesia yatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kugira ngo abatuye mu bice byugarijwe n’inkangu ndetse n’imihanda igasenyuka na bo babone ubutabazi.

‎Yatangaje kandi ko  hari imirambo itanu n’abakomeretse batatu  babonetse mu mujyi wa Sibolga, uri mu yibasiwe bikomeye n’imyuzure.

‎Aljazeera yatangaje ko Umuyobozi wa Polisi muri  Sibolga, Eddy Inganta, yasabye abaturage kwimuka ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe abibasiwe bakomeje gucumbikirwa ahantu hatandukanye kandi hatekanye.

‎Indonesia ikunze kwibasirwa n’imvura idasanzwe hagati yo mu Ukwakira na  Werurwe,  aho abarenga miliyoni batuye mu bice byegereye inzuzi n’imigezi bakunze kwibasirwa  nayo ndetse ikangiza ibikorwa remezo.

‎

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42