Abanduye Mpox muri Afurika bageze ku 35 000

Abanduye Mpox muri Afurika bageze ku 35 000

Igihugu cya Ghana cyatangaje ko cyabonye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cy’ubushita bw’inkenda (Mpox) gikomeje kuyogoza umugabane w’Afurika, aho abayanduye bamaze kuba 35 000.

Inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zatangaje ko iyo ndwara yafashe umwana ariko akaba atarembye cyane, ndetse akaba yahise ashyirwa mu kato, mu gihe abahuye na we bakomeje gushakishwa.

Muri icyo gihugu kandi bakomeje ibikorwa byo gusuzuma abantu niba bafite Mpox.

Abantu basaga 200 mu guhugu hose, ni bo bakomeje gukorerwa isuzumwa ngo harebwe niba baranduye icyo cyorezo.

Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryaburiye abantu kwirinda icyorezo cya Mpox by’umwihariko ku mugabane w’Afurika, ndetse utangaza ko ari indwara ikomeye cyane.

Inzego z’ubuzima muri WHO zatangaje ko icyorezo bwa mbere cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gikomeza gukwirakwira mu bihugu biyikikije birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, na Kenya, aho bakomeje ibikorwa byo gukingira iyo ndwara mu rwego rwo kuyikumira.

Abagera ku 35 000 muri Afurika ni bo WHO itangaza ko bamaze kwandura Mpox kuva uyu mwaka watangira.

Uretse ku mugabane w’Afurika, Mpox yabonetse no mu bindi bihugu birimo Suwedi na Pakistan.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14