Abana ba Ak47 basubiye muri Uganda nyuma y’igihe baba muri Amerika

Abana ba Ak47 basubiye muri Uganda nyuma y’igihe baba muri Amerika

Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Uganda Pius Mayanja uzwi cyane nka Pallaso ari mu byishimo byo kwakira abana barimo impanga, b’umuvandimwe we Ak47, umaze imyaka icyenda yitabye Imana babaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aba bana ngo bari bamaze imyaka icyenda babana na nyirakuru ubyara nyina Constance Kiweesi uri muri Amerika.

Pallaso avuga ko kuza muri Uganda kwabo ari umwanzuro wabo ubwabo, kuko bifuzaga kugera mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Yagize ati: “Bifuje kuza muri Uganda, byari icyemezo cyabo kandi twagombaga kucyubaha, kandi baziga muri Uganda, baziga mu mashuri mpuzamahanga (International Schools) ku buryo batazasubira inyuma, ariko kandi bishimire banasobanukirwe Igihugu cyabo.”

Nyirakuru ubyara nyina Constance Kiweesi waje abaherekeje yavuze ko igihe cyari kigeze ngo basubire mu gihugu cy’amavuko, cyane ko umuryango wabo wari ubakumbuye.

Yongeraho ati: “Ntabwo byari byoroshye, kuko natangiye kubarera bakiri bato cyane, ariko Imana yaramfashije, hari hageze ko bataha kuko na nyina yari abakumbuye, Pallaso yageragezaga kuboherereza impano ariko kandi n’ubundi ntibibabuze kutubaza amakuru ya se ubabyara.”

Proscovia Musoke Mayanja nyirakuru ubyara se yatangaje ko yishimiye cyane abuzukuru be, kandi ko yiteguye kubigisha umuco wa Kigande no kubaha urukundo rwa kibyeyi, anavuga ko bahisemo guhisha abana ibijyanye n’urupfu rwa se ubabyara (Ak47), kuko batifuzaga kubangiriza ubwonko bakiri bato, ariko kandi Pallaso yakoze inshingano se yagombaga gukora, ahasigaye ko umuryango ugiye kureba uko wazabibaganiriza.

Uretse Pallaso abandi bari baje kwakira abo bana harimo nyina ubabyara Nalongo Maggie, nyirakuru wabo Proscovia Mayanja, umuhanzi Nina Roz n’abandi.

Ni abana batatu barimo uwitwa Kyle Emanuel Mayanja ufite imyaka 11 na Waswa Mayanja w’imyaka 10 hamwe na Nakato Mayanja.

Emmanuel Mayanja uzwi nka Ak47 akaba na se w’abo bana yitabye Imana tariki 16 Mutarama 2015, nyuma yo kwitura hasi mu bwogero hakaba hashize imyaka 9 yitabye Imana.

Nalongo (Nyina w’abana) yitegereza umukobwa we
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14