Ba Ambasaderi 5 bakiriwe na Perezida Kagame biyemeje gutsura umubano

Ku wa Mbere taliki ya 25, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, ba ambasaderi 5 bashya bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba batangaje ko icyo bazashyira imbere ari uguteza imbere imibanire myiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda
Abashyikirije Umukuru w’Igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Ambasaderi, barimo Sommel Yabao Mbaidickoye waturutse muri Tchad, Lebbius Tangeni Tobias wa Namibia, Silvio José Albuquerque e Silva wa Brazil, Marie Charlotte G. Tang wa Philippines na Esmond St. Clair Reid wa Jamaica.
Bose babwiye itangazamakuru ko umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda uhagaze neza, bakaba baje guharanira ko uwo mubano watanga umusaruro ufatika mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubukungu, ubucuruzi, ishoramari ubutwererane mu bya dipolomasi n’izindi nzego.
Amb. Tobias waje guhagararira inyungu za Namibia mu Rwanda, yavuze ko ashyize imbere kwimakaza ubutwererane mu rwego rw’ubuhinzi no guhanahana ubumenyi.
Yavuze ko ubuhinzi ari bwo nkingi ya mwamba ya buri gihugu cyose ndetse by’umwihariko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bikeneye kubaka ubudahangarwa mu mutekano w’ibiribwa. Yashimangiye ko azibanda ku kureba uko ibihingwa bimwe na bimwe byera mu Rwanda byagera iwabo muri Namibia ari na ko Abanyarwanda babona amahirwe yo kujya kwigisha bagenzi babo muri icyo Gihugu.
Mbaidickoye wa Chad we yavuze ko mu gihe azamara i Kigali ateganya kuzagira uruhare rukomeye mu kurushaho kwimakaza iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi kuri ubu uhagaze neza.
Albuquerque e Silva wa Brazil na we yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano ugaragara, ariko hakenewe guterwa indi ntambwe mu bijyanye n’ubufatanye mu bukungu n’ishoramari.
Yavuze ko Igihugu cye gishyize imbere ubufatanye mu rwego rw’ubuhinzi, inganda, n’iterambere ry’ibikorwa remezo nk’inzego zigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byombi.
Yakomeje agira ati: “Hejuru ya 53% by’abaturage b’iwacu bibara nk’abafite inkomoko muri Afurika. Brazil ni igihugu cya mbere kigari cy’Abanyafurika bari hanze y’Afurika.”
Amb. Tang wa Philippines na we yagaragaje ko u Rwanda n’igihugu ahagarariye byombi ari ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bisangiye ingorane n’inzozi zo kugera ku mahoro n’uburumbuke, bityo uwo akaba ari wo musingi wo kurushaho kwimakaza ubutwererane.

Yafashe umwanya wo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko agenera ubutumwa bw’ihumure abarokotse.
Yavuze ko yanaganiriye na Perezida Kagame ibijyanye n’abaturage 60 bakomoka muri Philippines bari mu Rwanda, bakaba bakomeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu bucuruzi bakora.
Ambasaderi wa Jamaica we yakomoje ku ruzinduko Perezida Kagame aheruka kugirira mu gihugu cye, yemeza ko ari igihamya cy’ukuri ko ibihugu byombi byiyemeje kubaka umubano uramba ukaba n’intangiriro yo kurushaho kuwunoza.
Yagize ati: “Twasinyanye amasezerano ajyanye no guteza imbere ubukerarugendo no kwimakaza ubufatanye mu bya Politiki.”
Yongeyeho ko ibihugu byombi binafite n’amahirwe yo kuba bihurira mu miryango itandukanye irimo uhuza Ibihuhu by’Afurika na Karayibe ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Aba ba Ambasaderi baje bakurikira abandi 9 Perezida Kagame yakiriye mu mpera z’icyumweru gishize, na bo biyemeje guteza imbere imibanire myiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda.
















