Abakunzi ba Gogo waguye mu mahanga basabwe gutabara

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Bikorimana Emanuel uzwi nka Bikem wa Yesu wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru n’umuziki wa Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo, yasabye abakunzi be gutabara no kubafasha guherekeza mu cyubahiro uyu muhanzikazi waguye mu mahanga. 

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, Hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Gogo waguye mu gihugu cya Uganda aho yari ari mu ivugabutumwa akomeje n’imishinga y’ubuhanzi bwe. 

Mu kiganiro Bikem wa Yesu na Nsabimana wari Umujyanama wa Gogo, bakoze cyari kigamije gushyira umucyo ku cyishe Gogo, batangaje icyamwishe ndetse basaba ubufasha bwo gutegura uko umubiri we waherekezwa mu cyubahiro.

Yagize ati: “Icyo tubasaba muri aka kanya, mudutabare. Umwana aguye mu mahanga, gushyira umuntu mu buruhukiro tuzi icyo bisaba birahenze, gufata umubiri ukawugeza mu Rwanda birahenze kandi yari uw’Isi yose, akwiye guherekezwa mu cyubahiro akwiye Imana yamuhaye.”

Yongeraho ati: “Twaje muri Uganda ku wa Kane, ku wa Gatanu twagiye mu gitaramo Gogo aririmba mu buryo budasanzwe wabonaga yiteguye kuguruka, ariko mu gitaramo cyabaye ku Cyumweru wabonaga afite imbaraga nke.”

Bikem akomeza avuga ko nyuma bagombaga kujya i Kampala kubonana n’abafatanyabikorwa bari barasabye ko Gogo yajya yamamaza ibintu bitandukanye birimo n’ibinyobwa bidasembuye ariko nyuma akaza gufatwa n’uburwayi bwanamuhitanye.

Yagize ati: “Twageze i Kampala ku wa mbere, ku wa Kabiri nka saa munani Gogo afatwa n’uburwayi bwajyaga bukunda kumufata burimo igicuri n’izindi ndwara zikunda kwibasira abafite ubumuga nk’ubwo yari afite.

Yaratitiye ku bw’amahirwe yitura ku bibero bya Nsabimana. Byari bisanzwe biba bigashira gusa twageze aho tubona byafashe indi ntera turavuga tuti birakwiye ko twamujyana kwa muganga n’abasenga bakomeze basengere kwa muganga.”

Bavuga ko kwa muganga bakomeje kugerageza kumuvura ariko bikarangira byanze agashiramo umwuka. 

Itsinda ryafashaga Gogo mu buhanzi bwe rivuga ko yari afite indirimbo zitandukanye muri studio akaba yari amaze iminsi ashyize hanze iyitwa ‘Repent’ bisobanuye ‘nimwihane’ akaba apfuye afite imyaka 37.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE