Abakora muri za Hoteli mu Rwanda bongerewe ubumenyi ku bijyanye n’imivinyo

Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’ Abikorera mu Rwanda “Rwanda Tourism Chamber” ku bufatanye n’ Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere “RDB” bateguye amahugurwa y’iminsi 5 ku bantu 50 bakora muri za Hoteli ku bijyanye no kumenya imivinyo “Wines”, uburyo iryoha, uko ijyana n’amafunguro, kuyerekana, kuyibika n’ibindi “Sommelier Training Program”.
Aya mahugurwa yari abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda yayobowe n’inzobere zaturutse mu Busuwisi zirimo Robert Heinzer, abera muri La Palisse Hotel Nyamata kuva taliki 25 kugeza 29 Mata 2022.

Mu gusoza abahuguwe bashyikirijwe impamyabumenyi zabo, umuhango wabereye muri Serena Hotel.
Shyaka Innocent ukorera muri Hotel des Mille Collines akaba ari umwe mu bahuguwe yavuze ko aya mahugurwa yari akenewe kandi agiye kubafasha kunoza ibijyanye n’umwuga bakora wo kwakira abashyitsi batandukanye.
Ati : “Muri aya mahugurwa twasogongeye imivinyo irenga 25, ibi rero bifasha uburyo umenya umuvinyo ukabasha kuwutandukanya n’uwundi kuko iba itandukanye.”

Akomeza avuga ko bari mu ba mbere bahuguwe ndetse bakaba bashobora na bo guhugura abandi.
Aya mahugurwa yakozwe mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura kwakira inama mpuzamahanga zikomeye zirimo CHOGM 2022 izaba muri Kamena 2022.
Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB yatangaje ko ibi biri muri gahunda biyemeje yo kuzamura ubukerarugendo.
Akomeza avuga ko iyo ubukerarugendo buzamutse, abasura u Rwanda biyongera kandi mu ngeri zitandukanye zirimo abantu bakomeye kandi bafite amafaranga baba bakeneye kwakirwa neza ku rwego rwo hejuru.

Ati : “Mbere nta bantu twari dufite bafite ubumenyi mu by’imivinyo, uko itangwa, uko ibikwa, uko ihuzwa n’ibiribwa n’ibindi.”
Nsabimana avuga ko hari abakiriya bamwe bagiye bababwira ko hari imivinyo babaha itari myiza ndetse n’uburyo itoranywa.
Akomeza avuga ko aya mahugurwa yagombaga gukorwa kubera inama ya CHOGM u Rwanda rugiye kwakira ariko bizakomeza.
Ati : “Hahuguwe abantu 50 baturutse mu mahoteli manini guhera ku nyenyeri 3 kandi twizera ko abazitabira CHOGM 2022 ndetse n’ibindi bikorwa bazishimira uko bakiriwe kuko hari abazabasobanurira, burya umukiriya yishima iyo yumva ko ibyo uri kumuha ubizi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’ Abikorera mu Rwanda “Rwanda Tourism Chamber”, Mugisha Frank yatangaje ko impamvu bakoresha amahugurwa ari uko baba bifuza ko muri serivise batanga hatakwiye kuzamo icyuho.
Yakomeje avuga ko mbere y’aya mahugurwa bari batanze amahugurwa mu bindi byiciro by’abakira abantu kuri za Hoteli, abakora mu bikoni ndetse no mu byumba.

Mugisha agaruka kuri aya mahugurwa y’abazi iby’imivinyo yashimangiye ko yari akenewe ashimira inzobere zavuye mu Busuwisi zabafashije guhugura.
Ati: “Mbere ya CHOGM tuzakira indi nama y’itumanaho izaba irimo ibihugu birenga 180, turashaka rero kwereka abo tuzakira bose ko serivise zacu ari nta makemwa.”
Nyuma y’aba bantu 50 bahuguwe hari gahunda yo kuzakomeza guhugura n’abandi ku buryo haboneka abantu benshi mu gihugu hose bafite ubumenyi mu bijyanye n’imivinyo.



