Abakora irondo ry’umwuga basabwe gukora kinyamwuga

Abakora irondo ry’umwuga basabwe gukora kinyamwuga

Polisi y’u Rwanda irasaba abanyerondo b’umwuga kurangwa n’ubunyangamugayo no gukora kinyamwuga mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo no kwirinda ababiyitirira bagamije guhungabanya umutekano.

Ni mu mahugurwa amaze icyumweru abera mu Turere twose tugize Umujyi wa Kigali, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze; hagamijwe gukangurira abakora irondo ry’umwuga  kwita ku nshingano zabo birinda icyabahesha isura mbi.

Superintendent of Police (SP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, ubwo hatangwaga amahugurwa ku bagize irondo ry’umwuga mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza, yavuze ko aya mahugurwa agamije gushishikariza abakora irondo ry’umwuga  gusobanukirwa neza inshingano zabo no kuzishyira mu bikorwa barangwa n’imyitwarire myiza no gukora  kinyamwuga.  

Yagize ati: “Byakunze kugaragara ko hari abiyitirira ko ari abanyerondo bagamije guteza umutekano mucye no kwiba; ari naho havuye ya mvugo ngo Irondo ryivanze n’ibisambo. Muri aya mahugurwa, abanyerondo b’umwuga bibutswa indangagaciro na Kirazira zikwiye kubaranga, Inshingano zabo mu kubungabunga umutekano n’imikoranire ku bagize irondo n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano kugira ngo babashe kwitandukanya n’ababiyitirira bagamije kwiba no guteza umutekano mucye.”

Yakomeje agira ati: “Basobanurirwa kandi ibyaha bagomba kwirinda no kurwanya aho bakorera by’umwihariko birimo ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo,  gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura,  Gukubita no gukomeretsa abaturage  hamwe n’ingamba zo gukumira ibi byaha biza ku isonga mu bihungabanya umutekano cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru tugiye kwinjiramo.”

SP Ntiyamira avuga ko hamaze guhugurwa abakabakaba 1000 mu turere dutandukanye, aya mahugurwa akazakomeza  kugezwa ku bakora irondo ry’umwuga mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali kandi ko hari icyizere cy’uko yitezweho umusaruro mu kunoza imikorere ya buri munsi ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano,  gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no guhesha isura nziza umwuga wabo. 

Abitabiriye amahugurwa bishimiye inyigisho n’inama bahawe, biyemeza kongera uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego z’umutekano no kwimakaza umuco w’uko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano kandi bakabishishikariza bagenzi babo batitabiriye amahugurwa n’abaturanyi babo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00