Abakinnyi 11 bitwaye neza muri CAN 2023 bamenyekanye

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 bitwaye neza mu gikombe cy’Afurika giheruka kubera muri Côte d’Ivoire.

Iri rushanwa rya CAN 2023 ryari ribaye ku nshuro ya 34, bamwe mu bakunzi ba ruhago bavuga ko ari rimwe mu meza yabayeho mu mateka y’iki gikombe.

Ryasize igihugu cya Côte d’Ivoire ari cyo kiritwaye, nyuma yo gutsindira Nigeria kuri Stade Alassane Ouattara ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Mu bakinnyi batoranyijwe n’Akanama gashinzwe ibya tekiniki muri CAF harimo batatu b’Inzovu za Côte d’Ivoire batarimo Seko Fofana wigaragaje muri iki gikombe, gusa bakagaragaramo Ghislan Konan, Jean Michael Seri, na Franck Kessié wagize uruhare mu ntsinzi yabo yo ku mukino wa nyuma.

Nigeria yakinnye umukino wa nyuma na yo ifitemo abakinnyi batatu; barimo myugariro babiri abo ni Ola Aina na William Troost-Ekong, hamwe na Ademola Lookman wabatsindiye bitego muri iri rushanwa.

Rutahizamu wa Napoli Victor Osimhen ufite igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Afurika uyu mwaka, we ntabwo yagaragaye kuri uru rutonde nubwo yari umwe mu bari bitezwe.

Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa gatatu, yagize abakinnyi babiri kuri uru rutonde rwa CAN 2023, barimo umunyezamu kabuhariwe mu gukuramo za penaliti. Ronwen Williams, ndetse n’umukinnyi wo hagati Teboho Mokoena.

Indi myanya itatu isigaye yatwawe na rutahizamu wahize abanda mu bitego, Umunya- Guinée Equatoriale Emilio Nsue Lopez watsinze igitego bitanu ndetse n’Abanye-Congo babiri; Yoane Wissa na Chancel Mbemba.

Abakinnyi 11 bahize abandi muri CAN 2023

Umunyezamu

Ronwen Williams

Ba Myugariro

Ola Aina, William Troost-Ekong, Chancel Mbemba Mangulu na Ghislain Konan.

Abakina hagati

Jean Michael Seri, Franck Yannick Kessie na Teboho Mokoena.

Ba Rutahizamu

Yoane Wissa, Emilio Nsue Lopez na Ademola Lookman.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE