Abakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda banyagiye Uganda mu mukino wa gishuti

Ikipe y’abakanyujijeho mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanyagiye aba Uganda ibitego 5-0 mu mukino wa gishuti ugamije kurushaho gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kamena 2025, kuri Kigali Pele Stadium witabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis.
U Rwanda rwatangiye neza umukino rusatira izamu rya Uganda binyuze ku mipira yahindurwaga imbere y’izamu na Sibomana Abdul ntibyazwe umusaruro.
Ku munota wa 18, abakanyujijeho b’u Rwanda babonye uburyo bw’igitego ku mupira waherekanywe neza n’abarimo Haruna Niyonzima, Ngabo Albert, Ntamuhanga Tomaine imbere y’izamu ariko myugaruro wa Uganda Wahab aratabara.
Ku munota wa 30, U Rwanda rwakoze impinduka Karim Kamanzi asimburwa na Lomami André Fils, Nshimiyimana Eric asimburwa na Annaur Kibaya.
Ku munota wa 40, Sibo Abdul yateye coup franc nziza, umupira ugarurwa nabi n’ubwugarizi bwa Uganda usanga Ngabo Albert ahagaze neza maze atera ishoti rikomeye umupira ujya mu rushundura.
Igice cya mbere cy’umukino wa gicuti w’abakanyujijeho mu Ikipe y’Igihugu n’abakiniye Uganda, cyarangiye Amavubi yatsinze Uganda Cranes igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku Rwanda Mugiraneza Miggy na Nshizirungu Hubert Bebe binjira mu kibuga basimbura Sibo Abdul na Mateso Jean De Dieu.
Bidatinze ku munota 53, Lomami Andre yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rw’u Rwanda ku mupira yahawe na Ntamuhanga Titi.
Ku munota wa 57, Lomami Andre yinjiranye umupira imbere y’izamu rya Uganda awuha Nshizirungu Hubert Bebe wari wenyine ahita atera ishoti rikomeye ryavuyemo igitego cya kabiri cy’amavubi. Nyuma y’iminota ine, Nyandwi Idrissa yatsinze igitego cya kane ku mupira yahawe na Lomami.
Nyuma yo gutsindwa ibitego bine, Uganda yatangiye gusatirana imbaraga ishaka igitego ariko ab’inyuma b’u Rwanda nka Migi na Titi bakomeza guhagara neza.
Ku munota wa 87, Muhawenimana Théoneste yazamukanye umupira yihuta acenga cyane atsinda igitego cya gatanu.
Umukino warangiye abakanyujijeho b’u Rwanda banyagiye Uganda ibitego 5-0.
Amakipe yombi yaherukaga gukina mu myaka icyenda ishize icyo gihe nabwo u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 5-3.
Amavubi yari yabanjemo Ndayishimiye Eric Bakame, Rucogoza Aimable, Niyonshuti God, Enzo Ikumba, Ngabo Albert, Haruna Niyonzima, Sibo Abdul, Eric Nshimiyimana Karim Kamanzi, Ntamuhanga Tumanine na Mateso Jean de Dieu.



