Abahanzi Usher na Chris Brown bagiye gukorana ibitaramo 

Abahanzi Usher na Chris Brown bagiye gukorana ibitaramo 

Abahanzi b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Usher na Chris Brown batangaje amatariki bazatangiriraho uruhererekane rw’ibitaramo bise “The R&B Tour”. Ni ibitaramo bigiye guhuza abo bahanzi bafatwa nk’abakomeye mu njyana ya R&B bakaba barabyise R&B Tour bisobanuye Raymond & Brown bizabera muri stade zitandukanye zo muri Amerika ya Ruguru.

Bifashishije amashusho yamamaza ibyo bitaramo banyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2026. Banditse bati: “Igihe kirageze! R&B Tour, Raymond & Brown, turabasabye muzaze dutaramane na mwe muri ibyo bitaramo.”

Bakomeje bagaragaza ko uruhererekane rw’ibitaramo bya ‘R&B Tour’ ruzatangira ku wa 26 Kamena 2026, rukazatangirira i Denver muri Leta ya Colorado, mu nyubako isanzwe yakira ibitaramo yitwa ‘Empower Field at Mile High’. Nyuma bakazakomereza mu yindi Mijyi irimo uwa Minneapolis, Detroit, Washington, D.C. St. Louis, Toronto, Chicago, Los Angeles n’ahandi. Bikaba bizasozwa tariki 11 Ukuboza 2026 i Tampa, kuri Raymond James Stadium.

Abo bahanzi batangaje ko amatariki agaragaza uko bazatarama bijyanye n’imijyi bazajya bajyamo n’amakuru ajyanye n’uko amatike aboneka bizatangazwa tariki 23 Mata 2026, naho ku wa 27 Mata 2026, bikaba ari bwo amatike azatangira ku gurishwa ku mugaragaro ku bantu bose.

Usher na Chris Brown ni abahanzi bakomeye ba R&B bo muri Amerika, bakaba baratangaje ko impamvu nyamukuru yabateye gukorana  ibitaramo bya “The R&B Tour” ari ugushyira hamwe imbaraga nk’abahanzi bakomeye ba R&B kugira ngo berekane ubuhangange bw’iyo njyana, banashimishe abafana babo muri stade zitandukanye.

Chriss Brown na Usher bagiye guhurira ku rubyiniro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42