Abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bashima ko Leta ibafata nk’abandi Banyarwanda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura gusubira mu buzima busanzwe bashima ko Leta ibafata nk’abandi Banyarwanda.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, ubwo abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusubira mu buzima busanzwe. bari mu mahugurwa ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, abera mu Igororero rya Nyamasheke, beretswe filime mbarankuru (documentary film) yiswe Urantokoza y’umuhanzi Gasigwa Léopold, igaragaza iyicwa ry’abana n’iteshagaciro ryakorewe ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo filime yerekanye uko abana bagiye bicwa basaba imbabazi, barira, ababyeyi babo bagafatwa ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ubugome ndengakamere.

Ubuhamya bwatanzwe na bamwe muri abo bagororwa, bavuga ko filimi beretswe yabibukije ko bahemutse, biyemeza kuzibukira ikibi, bakagandukira kuvuga ukuri ndetse bagashima ko Leta ibona ari Abanyartwanda nk’Abandi.

Singirankabo Sylvestre ukomoka mu Karere ka Huye yavuze ko iyo filime yongeye kumwibutsa uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uruhare rw’abayobozi babi.

Ati: “Ndibuka ko Kambanda (wari Minisitiri w’Intebe) yaje adukoresha inama atugurira inzagwa adukangurira kwikiza umwanzi (Umututsi) anasigira mukuru we Viateur imbunda ngo azatange urugero. Nkaba numva narafashe ingamba zo kuvuga ukuri ku byabaye kuko namaze igihe kirekire ngoreka amateka.”

Bizimana Thomas ukomoka mu Karere ka Gasabo we yagize ati “Ndashima Leta y’u Rwanda yatekereje ko turi Abanyarwanda ikadutegurira aya mahugurwa yo kudufasha kuzabana neza n’abandi Banyarwanda.

Iyi filime itwibukije ibyo twakoze rwose mutubwirire abo twiciye ko twagororotse batugirire imbabazi kandi batwakire, twiteguye kongera kubasaba imbabazi no gufatanya na bo mu iterambere Igihugu kigezeho tubabanira neza.

Filime Urantokoza inagaragaza ukuntu ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zagendaga zikiza abahigwaga, kugeza zibohoye Igihugu cyose, igasoza yerekana ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agomba gukomeza kwigishwa kugira ngo ababyiruka bakure baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Abagororwa bagiye gusubira mu buzima busanzwe, bashima ko Leta ibafata nk’abandi Banyarwanda
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE