Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye guhigwa bukware

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye guhigwa bukware

Alice Wairimu Nderitu, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, avuga ko mu gihe habayeho gutsindwa kwa Loni mu gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, imbaraga zigomba gushyirwa mu gukurikirana abayigizemo uruhare no guharanira ko nta handi izongera kubaho ku Isi.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hasozwaga ibiganiro bitandukanye birebana no gukumira Jenoside ku Isi.

Ndiretu yavuze ko abantu bakwiye kwigira ku kaga gakomeye ka Jenoside u Rwanda rwahuye nako n’uburyo iki gihugu kigenda kiyubaka.

Yagize ati: “U Rwanda rwari nk’igihugu gipfuye nyuma ya Jenoside, nta kintu na kimwe cyari kigikora ariko kuri ubu u Rwanda ni kimwe mu bintu bitangaje muri iki kinyejana turimo, iyo tuvuga u Rwanda kuri uyu mugabane, tuba tuvuga igihugu cyavuye ahabi, kikaba gitera imbere mu buryo bwihuse, ni igihugu gihagaze neza kandi gifite ubuyobozi bwiza kandi gifite abagihagarariye mu myanya ikomeye hirya no hino ku Isi.

Kimwe mu bintu by’ingenzi twaganiriyeho muri iyi nama, ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ku Isi.”

Anavuga ko nyuma yo gutsindwa k’Umuryango w’Abibumbye mu guhagarika Jenoside, ubu hagomba gushyirwa imbaraga mu gukurikirana abayigizemo uruhare.

Freddy Mutanguha, Umuyobozi w’Umuryango ugamije gukumira Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, AEGIS Trust, we avuga ko ari iby’agaciro kubona ibihugu bihuza imbaraga mu gukumira Jenoside.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko inyandiko zirebana n’iyi nama ku gukumira Jenoside zirimo ijyanye n’uburyo abagore barushaho kugira uruhare mu gukumira Jenoside, atari inyandiko zireba u Rwanda gusa ahubwo zireba isi yose muri rusange.

Ibiganiro byabaye muri iki cyumweru byahuje abantu bo mu bihugu byabereyemo Jenoside n’ubundi bwicanyi ndetse n’ibirimo kuberamo intamara zibasira abaturage b’inzirakarengane.

Ni ibiganiro byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, rusurwa n’abantu barenga ibihumbi 150 ku mwaka biganjemo abanyamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40