Abaganga ba CHUK bakuye igiceri mu gifu cy’umwana kimazemo ukwezi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Itsinda ry’abaganga bo ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bakuye igiceri cy’amafaranga 50 cyari kimaze ukwezi mu gifu cy’umwana w’amezi 18.

Amakuru yatangajwe n’ibitaro bya CHUK, icyo giceri cyakuwe mu gifu ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya endoscopy, uburyo butavunika cyane kandi bwirinda kubaga.

Nyina w’umwana yavuze ko yari yabwiwe ko bizasaba kubagwa kugira ngo bakuremo icyo giceri.

Icyakora abaganga bo mu ishami ryita ku ndwara z’imyanya y’igogora (gastrointestinal) muri CHUK bakoresheje endoscope, akuma kagizwe n’umuyoboro woroshye ufite camera n’ibikoresho byifashishwa, kinjizwa mu kanwa, kigera mu gifu, kugira ngo babashe kubona no gukuramo icyo kintu kidasanzwe cyinjiye mu gifu cy’umwana.

Uburyo bwa endoscopy bufasha abaganga gusuzuma no kuvura indwara zo mu myanya y’igogora badakase igice na kimwe ku mubiri, bigatuma umwana akira vuba kandi hakagabanywa ibyago byaturuka ku kubagwa bisanzwe.

Umwana w’amezi 18 yari amaranye ukwezi igiceri mu gifu
Igiceri cya 50 Frw cyari kimaze ukwezi mu nda y’umwana
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE