Abadepite bagiye gusura abaturage no gukemura ibibazo bafite

Abadepite bagiye gusura abaturage no gukemura ibibazo bafite

Umutwe w’Abadepite wateguye igikorwa cyo kwegera abaturage mu Ntara n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy’ihinga 2025A cyatangijwe no kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2024.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira, rivuga ko ingendo z’Abadepite ziteganyijwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali guhera uyu munsi ku wa Kane tariki 24 kugeza 26 Ukwakira 2024.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Kazarwa Gerturde yagize ati: “Abadepite bagize manda ya 5, bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya nabo, kumenya uruhare bagira mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo bafite ku bufatanye n’inzego bireba.”

Itangazo rikomeza rivuga ko muri iki gikorwa, Abadepite bazaboneraho umwanya wo gushimira abaturage uruhare bagize mu migendekere myiza y’amatora aheruka ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Abagize Umutwe w’Abadepite bazasura kandi imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge inyuranye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Abayobozi b’inzego zibanze bazagaragariza Abadepite uko ibibazo abaturage bagiye bagaragariza Abadepite mu ngendo ziheruka byakemuwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14