Rubavu: Ntawanguwe arasaba ubufasha bwo gusakarirwa inzu

Rubavu: Ntawanguwe arasaba ubufasha bwo gusakarirwa inzu

Ntawanguwe Speciose wo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo Umudugudu wa Gasenyi arasaba ubufasha bwo gusakarirwa inzu yashaje bigatuma we n’umuryango we barara bahagaritse imitima by’umwihariko mu gihe cy’imvura.

Uyu mubyeyi avuga ko ubuzima abayemo bumugoye cyane kuko yari atunzwe no guca inshuro ariko akaba yararembejwe n’uburwayi bw’umugongo n’umugabo we akaba adashoboye guca inshuro zibaha amafaranga ashobora gusana inzu bavanamo kugura amabati.

Yagize ati: “Iyi nzu imaze igihe kinini isakambutse, ndara mu kirangarizwa, iyo imvura iguhe dushakisha aho guhengeka umusaya mu ruganiriro kuko nawe urabona ko umwana wanjye w’umuhungu ariho yashyize ibiryamirwa araraho.

Gera mu cyumba urebe nawe, amategura yose yarashaje ni nko hanze kandi nabuze ubushobozi n’imbaga zivugurura”.

amategura ayisakaye bikaba

Ntawanguwe Speciose avuga ko n’ibiti biri kuri iyi nzu ahamya ko imaze imyaka 50 yubatswe byose byaboze akomeza asaba ubufasha.

Ati: “Kugeza ubu ibiti byose biyisakaye byaraboze nabuze ubushobozi bugura ibindi, ni yo mpamvu ndi gusaba ubufasha bwo kuba banyubakira aha hejuru n’iki cyumba bakakinsanira kuko njye narinaniwe kandi mporana ubwoba bw’uko izangwaho.” 

Uyu mubyeyi w’imyaka 63 y’amavuko uvuga ko ananijwe cyane n’uburwayi bw’umugongo avuga ko imbaraga zimaze kumushirana agasaba ko Leta yamuha amabati yo gusakara iyo nzu.

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yavuze ko Ntawanguwe Speciose aramutse ari ku rutonde rw’abazasanirwa yazafashwa kuko ngo kugeza ubu bari mu bikorwa byo gufasha abaturage basoza umwaka.

Ati: “Tuba dufite urutonde rurerure rw’abazasanirwa kandi rukorwa buri mwaka. Ni benshi, ariko ni urutonde ruva mu Mudugudu, rukagera no ku Murenge ku buryo abaye arimo rwose yazafashwa hamwe n’abandi”.

Ishimwe yagaragaje ko nta makuru yihariye afite kuri uyu mubyeyi usaba gufashwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bivuga ko kugeza ubu buri mu bikorwa bitangira umwaka mu bikorwa byo gufasha abaturage, bityo ku bari basigaye batarafashijwe harimo kurebwa kubababaye kurenza abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40