Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 16 wigaga ayisumbuye yarohamye mu Kivu arapfa

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 16 wigaga ayisumbuye yarohamye mu Kivu arapfa

Irabizi Marlène wigaga mu wa 2 w’amashuri yisumbuye muri GS Mushungo mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa.

Nyakwigendera Irabizi yarohamye ubwo yari ajyanye na bagenzi be kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku kirwa cya Mushungo, muri uwo Murenge kandi hari n’undi bagenzi be bagiye koga mu Kivu abakurikiye atazi koga ararohama n’ubu umurambo we nturaboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Ingabire Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye hafi saa kumi n’ebyri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024,ubwo uyu mwana w’umukobwa usanzwe ari uwo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, wigaga ataha mu rugo rwo kuri iki kirwa cya Mushungo, wari wavanye n’abandi kwiga,bagiye kwahira ubwo bwatsi aho guhita babutahana bakabanza koga mu Kivu.

Yagize ati: “Bamusize ku nkengero bajya koga, we abanza gutinya kuko atari abizi. Uko abakobwa bagenzi be bari bajyanye bagendaga boga bibira bongera buburuka abona bishimye, na we yakuyemo imyenda ajya mu kindi gice cy’ikiyaga cya Kivu bagenzi be ntibamenya ko ari ho yagiye kogera.’’

Akomeza agira ati: “Bamaze koga bagiye kureba ubwatsi ngo batahe, barebye aho bamusize bahabona imyenda yonyine we baramubura, baratabaza, abaturage baraza barashakisha n’ubu kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi burinze bwira ataraboneka, aracyashakishwa.’’

Mu gihe nk’iki gisatira ibiruhuko no mu gihe cyabyo abaturiye ikiyaga cya Kivu bakunze kugira impungenge z’abana benshi usanga baza koga, bamwe batanabizi nta n’ubwirinzi bafite. Zikaba ari na zo mpungenge bamwe mu batuye muri iki kirwa baganiriye n’Imvaho Nshya bayigaragarije.

Gitifu Ingabire Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo bitoroshye kuvuga ko wakumira abana baturiye ikiyaga cya Kivu koga cyane cyane ko ari na ho babimenyera, ariko ko bagiye kuganiriza Imidugudu igikoraho, bakagira uburyo bwo kugenzura abana babo, cyane cyane abato, batanazi koga, bakabakumira.

 Abakuru bakogana ubwirinzi (Jilets), bakanogera ku nkengero, aho kujya kure habateza ibibazo by’imfu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Bienvenue olivier

Igitekerezo nuko ababyeyi bajya bacunga abana bakamenya ahantu bari kuko bakabarinda kwegera ikiyaga batazi koga.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14