Umunsi Papa Yohani Pawulo II yemeza ko mu Rwanda harimo gukorwa Jenoside

Umunsi Papa Yohani Pawulo II yemeza ko mu Rwanda harimo gukorwa Jenoside

Tariki 15 Gicurasi 1994, uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Yohani Pawulo wa II yagaragaje ko mu Rwanda hari kubera jenoside ikorerwa Abatutsi.

Uyu mushumba yashyize ahagaragara inyandiko ivuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside kandi ko uko biri kose abayoboke ba Kiliziya Gatolika bayifitemo uruhare.

Kiliziya Gatolika yakunze gutungwa agatoki ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga hari abihayimana batandukanye bayigizemo uruhare.

Muri Werurwe 2017, Perezida Kagame Paul, yagiriye uruzinduko i Vatican yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko.

Nyuma gato y’urwo ruzinduko ni bwo Papa Fransisiko yasabye imbabazi mu izina rya kiliziya yose bitewe n’uruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ntambwe yatewe na Papa Fransisiko yaje ikurikira iyari yaratewe na Papa Yohani Pawulo wa II mu 2000 ubwo yatangazaga ko asabye imbabazi Imana “ku byaha ndetse n’imyitwarire idahwitse yaranze Kiliziya n’abayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu myaka yo hambere mu kinyejana gishize, abapadiri bera bagize uruhare rukomeye mu gucamo Abanyarwanda ibice ubwo bababibagamo amacakubiri ashingiye ku moko.

Biturutse ku ruhare rwabo ni bwo Tutsi, Hutu na Twa byahindutse amoko, ntibyagarukiye aho kuko imyaka yashize indi igataha, kugera ubwo abasenyeri, abapadiri, ababikira ndetse na bamwe mu bakirisitu bagiriye uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14