Kigali: Impamvu abaturiye kabirimbo bategekwa kugira ubusitani n’amapave

Kigali: Impamvu abaturiye kabirimbo bategekwa kugira ubusitani n’amapave

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ibitumwa abaturiye imihanda ya kabirimbo bategekwa kugira ubusitani cyangwa amapave, ari ukwirinda umwanda n’imikungugu ishobora kwanduza ikirere n’umwuka mwiza Abanyakigali bahumeka. 

Byagarutsweho ku Muganda Rusange  usoza ukwezi kwa Mata  2024, wabaye  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 , aho ku rwego rw’Umujyi wa Kigali wakorewe mu  Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rubilizi. 

Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi bakuru b’uyu mujyi, inzego z’umutekano n’abaturage bafatanya mu bikorwa byo kwimakaza isuku ku muhanda, bibanze  ku gutera ibiti ku muhanda no gutema ibihuru hagamije kwimakaza isuku.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusenguyumva Samuel, yavuze ko Igihugu cyahisemo kwimakaza isuku nk’uburyo bwo kwihesha agaciro. 

Yashimangiye ko abaturage b’umujyi bakwiye kurangwa n’isuku aho batuye n’aho bagenda.

Yagize ati: “Mu minsi ishize rero twasanze hari ibibazo bijyanye n’isuku, ku nyubako z’ubucuruzi n’izo abantu batuyemo. Ku bijyanye n’ibipangu ibyari bihari irangi batarisigaga neza, kuko mu mujyi wa Kigali, niba ufite inzu yawe yegeranye na kaburimbo ugomba kuba ufite ubusitani cyangwa se amapave kuko twirinda ko umukungugu ushobora kwanduza ikirere n’umwuka wacu ukandura.”

Dusengiyumva yavuze ko Igihugu cyahisemo kwihesha agaciro binyuze mu kwikaza isuku kandi n’ugaragaye ko yanyuranyije na byo, abihanirwa.

Ati: “Isuku aho ugenda aho ukorera, ibyo ni amahitamo twakoze ariko ikindi ni uko isuku ari isoko y’ubuzima. Iyo ahantu hari isuku nkeya, haza n’ibibazo by’indwara cyane cyane nk’ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu mashuri, kwa muganga n’ahandi hatandukanye ndetse no mu ngo z’abantu iyo ahantu hatari isuku. Bishobora guteza indwara ku bana bato no ku bantu bakuru, kandi ari ibintu twakabaye dukemura.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko kugira isuku bitagombera ikiguzi gihambaye bityo ko abaturage bakwiye kubigira ibyabo, bakayimakaza ntawe ubabwirije.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14