Nyamasheke: Ntihinyurwa witeguraga ikizamini cya Leta yaguye mu kibuga ahita apfa

Nyamasheke: Ntihinyurwa witeguraga ikizamini cya Leta yaguye mu kibuga ahita apfa

Umuhungu w’imyaka 12 wigaga mu wa 6 w’amashuri abanza muri GS Makoko mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke witwaga Ntihinyurwa Pierre, ubwo bari mu isomo rya siporo yikubise hasi mu kibuga ahita yitaba Imana.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umuyobozi wa GS Makoko Ntagwabira Silas, ni uko hari saa cyenda n’iminota 50 z’igicamunsi, ubwo umwarimu w’isomo rya siporo yajyanaga abanyeshuri muri iryo somo, bagiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru basanzwe bakiniraho kiri hafi y’ishuri, uwo mwana Ntihinyurwa akikubita hasi agapfa.

Avuga ko bageze mu kibuga abakobwa mwarimu abaha imikino yabo bakina, abahungu bakina umupira w’amaguru. Mbere yo gukina yabajije niba nta waba arwaye, abavuze ko barwaye bajya ku ruhande ntibakina.

Ati: “Uwo nyakwigendera Ntihinyurwa igihe yari ari mu kibuga, umupira uri ku rundi ruhande, agerageza guhamagara ngo bamuhereze, mwarimu abona yikubise hasi, ari wenyine, ajya muri koma.”

Yakomeje ati: “Bahise bampamagara turebye tubona ameze nk’uwapfuye ariko umutima ugitera, mpamagara nyina kuko ari we babana, banatuye hafi y’ishuri na mukuru we wiga mu wa 3 w’ayisumbuye baraza tumujyana kwa muganga mu bitaro bya Kibogora.”

Avuga ko bamugejejeyo muganga akababwira ko yapfuye, ubwonko n’umutima byari byahagaze.

Avuga ko ari ababyeyi be ari n’ishuri nta ndwara yindi bazi nyakwigendera yari afite.

Ati ”Twabajije umubyeyi we na mukuru we niba hari indwara baba bazi yari afite, batubwira ko ntayo bazi, tubifata nk’impanuka yabaye ibindi bizagaragazwa n’isuzuma rya Muganga. Nyakwigendera yari ari mu mwaka wa 6 yiteguraga ikizamini cya Leta.”

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo avuga ko bakomeza kuwufata mu mugongo no kuwufasha mu muhango wose ujyanye n’ishyingura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yemereye Imvaho Nshya aya makuru.

Ati: “Ni byo. Amakuru dufite ni ayo twahawe n’ubuyobozi bw’ishuri, ko umwana yari mu isomo rya siporo n’abandi bana mu kibuga, yikubita hasi bimuviramo urupfu.”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata ni ho biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa.

GS Makokonyakwigendera Ntihinturwa yigagaho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Human Skreton

Nihanganishije Umuryango Wubabuze Uwabao Bakomeze Kwihangana .

Anonymous

Imana twizereko yamwacyiriye mubayo kand dukomeze kwihanganisha ahasigaye mukomere rwose tubarinyuma

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14