Ubuhamya bwa Byukusenge wakijijwe no gutwarwa n’amazi y’imvura

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Byukusenge Eugenie, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kanombe. Ubu ni mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bwe, avuga ko nubwo Jenoside yabaye ari umwana ariko ko hari ibyo yajyaga abona.

Mu ishuri yigana n’abandi bana yahoraga kimwe na bagenzi be bitwa Abatutsi batabita Abatutsi bakabita Inyenzi.

Ati: “Twaba dukina n’abandi bana ayo maazina bakayatwita, twajya mu ishuri bakaduhagurutsa. Rimwe na rimwe najyaga mpaguruka mu Batwa, mu Bahutu no mu Batutsi”.

Umwarimu witwaga Lodia ku ishuri ribanza rya Rusheshe yajyaga amubwira ngo ajye kubaza Se wabo wigishaga kuri iryo shuri witwaga Ndakebuka yari azwi ku izina rya Fondateur, icyo ari cyo.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangira avuga ko umubyeyi we yateshejwe agaciro abikorewe n’umupolisi wa Komini Kanombe witwaga Kiwi ndetse anababwira ko bagomba gupfa.

Inka z’iwabo Interahamwe zaraziriye, barabasahura. Tariki 09 Mata 1994 ni wo munsi wamubereye mubi cyane.

Nyina yari afite abana 7, bamuroshye muri Nyabarongo bamaze kumujishura umwana muto yari afite, abana yari kumwe na bo barishwe ingobyi barayitwara.

Avuga ko imvura yaguye nyinshi ikamutembana afatwa n’ibyatsi bya vetiveri binamubera ubwihisho.

Interahamwe zaramubuze na we asubira mu rugo yihisha mu cyobo bakuyemo amatafari.

Ati: “[…] Imbwa yari iri mu rugo irambona, imbonye iraza irampunahuna irangije iragenda izana akadobo karimo amazi y’imvura ikantereka iruhande.

Ngiye kubona mbona irongeye irirukanse izanye ikijumba igifite mu kanwa irangije irakimpa, amazi narayanyoye, ikijumba ndakirya ndaryama imbwara iragenda menya ko iwacu bapfuye, Mama baramuroshye n’abana bose.”

Ashima ko yashibutse agashobora kwiga ubu ni umucuruzi wacuruje bikemera. Ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi agasaba Abarokotse Jenoside gukomera ntibaheranwe n’agahinda.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE