Ngororero bibukijwe kwimakaza isuku hose

Ngororero bibukijwe kwimakaza isuku hose

Ubuyobozi bwibukije ko isuku igomba kuba umuco, ntihasukurwe ahagaragara gusa.

Ubwo butumwa bwatanzwe ubwo hatangizwaga ‘Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano’ kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, aho ubuyobozi bw’uUmurenge wa Ngororero bufatanije na DPU ya Ngororero bazindukiye mu bukangurambaga bwo kwimakaza isuku no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Ngororero itekanye, isukuye, izira igwingira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero Mugisha Daniel, ubuyobozi bwa Police bibukije abaturage ko bagomba guhora barangwa n’isuku haba mu ngo, ku mubiri no ku myambaro.

Bagize bati: “isuku ntiyitabweho gusa ari uko tugiye gusenga, mu birori cyangwa turemye isoko ahubwo tuyigire umuco. Ntigaragare gusa inyuma ku nzu ahubwo yimakazwe no mu gikari by’umwihariko mu bwiherero.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’ abakozi b’Umurenge, Utugari n’Imidugudu, ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Ngororero, ibigo by’imari, amakoperative, abacuruzi n’abaturage b’uyu Murenge.Mu ma santere y’ubucuruzi isuku iragenda yitabwaho homekwa amakaro (carreaux) ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi.

Bamwe mu bari bitabiriye igikorwa bavuze ko bagiye gukaza ingamba z’isuku Aho batuye, nk’aho bakorera kuko isuku ari ubuzima , ndetse rugafasha guhangana n’indwara ziterwa n’umwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14