Hateganyijwe ko imvura iziyongera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo–Rwanda) kirasaba abaturarwanda gukumira no kwirinda ibiza kuko cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata 2024 (kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10), mu Rwanda hateganyijwe ko imvura iziyongera ugereranyije n’ibice tuvuyemo by’ukwezi kwa Werurwe 2024.
Hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 40 na 150 mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100).
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7) ikazagwa mu minsi itandukanye bitewe n’ahantu.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y’u Buhinde hamwe n’imiterere ya buri hantu.
Imvura iteganyijwe
Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 ni yo nyinshi iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Ngororero na Nyamagabe.
Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe henshi mu Turere twa Musanze na Burera, ibice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, ibice byo hagati mu Turere twa Nyamagabe, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru no mu bice bimwe by’Uturere twa Gakenke na Rulindo.
Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 ni yo nke iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza no mu majyaruguru y’Akarere ka Kirehe.
Mu mujyi wa Kigali no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 100.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya mbere cya Mata 2024.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ibice bimwe by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Musanze, Nyabihu, Rutsiro, Karongi na Rusizi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata 2024 hateganyijwe ko ubushyuhe buzagabanyuka ugereranyije n’ubushyuhe bw’ukwezi gushize kwa Werurwe. Hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.
Mu bice bike by’Umujyi wa Kigali, mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gisagara, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, mu kibaya cya Bugarama no mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Mu gice kinini cy’Akarere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
