Miliyoni 738 ku Isi barembejwe n’inzara y’akarande kubera gupfusha ubusa ibiribwa-UN

Miliyoni 738 ku Isi barembejwe n’inzara y’akarande kubera gupfusha ubusa ibiribwa-UN

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko abantu miliyoni 378 bibasiwe n’inzara ihoraho kubera ko 19% by’ibiribwa byagombye kubatunga bipfushwa ubusa.

UN yatangaje ko abatuye Isi bapfusha ubusa ibiribwa ku kigero cya 19% by’ibiribwa bihari, ni ukuvuga ibibarirwa muri toni miliyari 1,05 z’ibiribwa nk’uko imibare y’umwaka wa 2022 iheruka yabigaragaje.

Ni imibare yashyizwe ahagaragara muri raporo nshya yo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa no kurengera ibidukikije ryasohoye iyo raporo rigaragaza ko biganisha Isi habi, mu gihe byaba bikomeje kugeza muri 2030.

UN yavuze ko umubare w’ibihugu bitandukanye byakubye kabiri ingano y’ibiryo byangirika ugereranyije n’uko Raporo yo mu 2021 yabigaragazaga.

Muri 2021 raporo yagaraje ko ibiribwa byagizwaga ku gipimo cya 17% hashingiye ku biribwa byejejwe mu mwaka wa 2019 byanganaga na toni miliyari 1,03 z’ibibwa byapfushwaga ubusa.

Abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye batangaje ko ibiribwa byangizwa n’umuntu umwe, bibarirwa ku mpuzandengo ya 79% by’ibiryo biribwa buri mwaka bifite agaciro k’amapawundi 174, mu gihe buri munsi abatuye Isi bapfusha ubusa amafunguro yahaza abantu miliyari 1.

UN itangaza ibiribwa bipfushwa ubusa 60% ari ibiririrwa mu ngo, 28% bikangirizwa muri za Hoteli na Resitora mu gihe 12 % zangizwa n’abashinzwe kubirangura bajya kubicuruza.

UN ivuga ko iyo raporo ije mu gihe miliyoni 738 z’abatuye Isi barembejwe n’inzara ikomeye biganjemo abatuye ahari ibura ry’ibiribwa rikabije.

Abahanga banakurikiranira hafi ibibazo biterwa n’inzara ku Isi batangaza ko intambara ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas, ndetse n’imidugararo yadutse mu gihugu cya Haiti biri mu byatije umurindi inzara yugarije cyane abo mu gice cy’Amajyaruguru ya Gaza no mu bice bya Haiti.

Iyo raporo ya UN yavuze ko Leta z’Ibihugu n’imiryango itandukanye yaba iyo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buringaniye barimo gushakisha uko bahangana n’ikibazo cy’inzara hagabanywa ibiribwa bipfushwa ubusa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Mwimanyi Utubabarire

Noneseko Babongabobabipfushubu Sanafite Nonese Muzagere Mugipangu Cyumukire Uzasana Imbwaye Irya Ibintubyose Nonese Nindemukene Wapfushije Ubusa Ibyoburya Iyo Raporo Bayisohoye Nabi Kuko Iyobavuze Ngo Kwisi Ngobarigusesagura Bababari Gukubita Ahababaza Umuntu Ukenye Nonese Uwasohoye Iyo Raporo Urebye Masanga Agenda Mumodoka Ya Miriyari Byibuze 2 Nonese Harugusesagura Biruta Ibyo Nonese Ayobeweko Ku Isi Hari Ababuze Ibyokurya.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14