Muhanga: Umwana w’amezi 8 yahiriye mu nzu

Muhanga: Umwana w’amezi 8 yahiriye mu nzu

Umwana witwa Munezero Bruno wari ufite amezi 8 yahiriye mu nzu ashiramo umwuka mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ababyeyi be bamusize aryamye bagiye mu kazi.

Ababibonye bemeje ko byabaye ahagana saa saba na mirongo itanu z’amanywa (13:50′).

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana rwemejwe n’Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave, uvuga ko iyi nzu yahiriyemo uwo mwana ariko hakaba hataramenyekana icyayitwitse.

Yagize ati: “Ni byo koko twamenye amakuru y’uko iyi nzu yahiye ndetse hahiramo umwana witwa Munezero Bruno wari wasizwe n’ababyeyi be bagiye mu kazi, ariko ntabwo turamenya icyatwitse iyi nzu turacyahashaka amakuru y’icyatumye ishya.”

Akomeza agira inama abaturage ko badakwiye gusiga abana mu nzu kandi bafunze, kuko mu gihe habaye ikibazo gutanga ubutabazi bwihuse bigorana.

Yavuze kandi ko usize umwana aba agomba kubimenyesha abaturanyi cyangwa akamusigira undi muntu aho gusiga amufungiranye.

Umubyeyi wa Munezero wahiriye mu nzu witwa Dushimimana Jean Damascene, yavuze ko babyutse bisanzwe ndetse bakajya no mu itsinda babamo ryagombaga gusozwa bakagabana amafaranga.

Nyuma yo gusoza irya mbere bahise batangiza irindi banatanga amafaranga y’ubwizigame, Dushimimana akaba yasigaye agura ikayi no kubara amafaranga bakusanyije mu ishyirahamwe.

Yagize ati: “Twari dufite itsinda tugomba gusoza ndetse tujya gushaka amafaranga kuri banki turaza turayagabana, umwana arasinzira nyina ajya kumuryamisha najye njya mu kazi kuko twari tumaze gusoza itsinda ryacu dutangije n’irindi.”

Akomeza avuga ko aje yabonye umwotsi wazamutse aratabaza baramutabara bakiza bimwe mu bikoresho byo mu nzu ariko umuriro wari wamaze kwica umwana.

Bamwe mu baturanyi b’uru rugo bavuga ko bibabaje kuko no mu minsi yashize yapfushije undi mwana amarabira.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangiye iperereza no gushaka umubiri w’uyu mwana wahiye ubwo iyi nkuru yatunganywaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14