Ruhango: Abahinzi barashimira ubuyobozi bwabahaye imbuto y’imyumbati

Ruhango: Abahinzi barashimira ubuyobozi bwabahaye imbuto y’imyumbati

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Ruhango batakaga ko nta bushobozi bafite bwo kubona imbuto y’imyumbati, kuri ubu barashimira ubuyobozi ko bwabemereye kuyibaha, none ikaba yarabagezeho bizeye kuzabona umusaruro mwiza.

Abahawe iyi mbuto bashimira ubuyobozi bw’Intara n’Akarere bwabafashije kubona imbuto y’imyumbati batari babashije kwigurira kubera ubushobozi buke.

Ukwishatse Josephine avuga ko nta cyizere yari afite ko azahinga imyumbati uyu mwaka ariko bimushimishije kuba yarahawe ingeri 350 zo guhinga.

Ati: “Narahinze nzi ko nzabona imbuto yo guhinga ariko mbura imbuto kandi njyewe nta bushobozi nari mfite kuko amafaranga nari mfite nayahaye abanyeshuri bajya ku ishuri ariko ndishimye kuko bampaye ingeri 350 z’imyumbati yo guhinga”.

Byiringiro Modeste avuga ko yishimira ko we na bagenzi be bafashijwe guhabwa imyumbati yo gutera akavuga ko na bo bagiye kugira uruhare mu kuyibungabunga.

Yagize ati: “Ndishimye njyewe na bagenzi banjye kuko duhawe imyumbati kandi nzagira uruhare rwo kuyibungabunga kugira ngo nzabone umusaruro ukwiye kuko tugomba no kuyishakira ubwishingizi kugira ngo nindumbya buzangoboke.”

Abahinzi bashyikirijwe imbuto y’imyumbati bemerewe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buravuga ko ingeri z’imbuto y’imyumbati zisaga 1,3 zimaze gusaranganywa abaturage bari bagaragaje ko badafite ubushobozi bwo kwibonera iyi mbuto kandi barahinze ubuhinge bari bafite.

Mu kiganiro Meya Habarurema Valens yahaye Imvaho Nshya avuga ko iyi mbuto y’imyumbati yahawe aba baturage ku bufatanye bw’Akarere n’umufatanyabikorwa witwa CDAT kandi bakayihabwa nta kiguzi na kimwe batanze bakaba baratoranyije mu Masibo batuyemo.

Yagize ati: “Ni byo abaturage bagaragaje ko batabasha kwibonera imbuto y’imyumbati natwe tugerageza gukorana n’Umufatanyabikorwa wacu CDAT ndetse hakorwa urutonde kugira ngo tumenye koko abayikeneye kandi baranaboneka biciye mu Masibo ku buryo mu karere kose tumaze gutanga imbuto nyinshi, ingeri (cuttings) miliyoni n’ibihumbi magana atatu (1,300,000) dufatanyije n’uriya mufatanyabikorwa”.

Yongeyeho ati: “Izi ngeri zose zimaze guterwa ku buso bungana na Hegitari 130 kandi turacyatanga n’indi ku buryo ahahingwa imyumbati hose hahingwa kandi tukanayifata neza kugira ngo tuzabashe kubona umusaruro mwiza”.

Abahinzi b’imyumbati barakangurirwa guhinga neza bagakurikiza amabwiriza y’Abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo bazabashe kubona umusaruro ukwiye, ndetse banibutswa ko bakwiye gushaka ubwishingizi bw’ibihingwa byabo harimo n’inyumbati gusa muri aka Karere habarurwa ko hegitari 24 zihinzeho imyumbati ari zo zimaze gutangirwa ubwishingizi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14