Kudatanga amakuru mu Nzego z’ibanze ni ukwihunza inshingano- MINALOC

Kudatanga amakuru mu Nzego z’ibanze ni ukwihunza inshingano- MINALOC

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Musabyimana Jean Claude yavuze ko abayobozi bo mu Nzego z’ibanze nta bwiriza bigeze bahabwa ry’uko abayobozi b’Uturere ari bo bemerewe gutanga amakuru, ahubwo kutayatanga ari ukwihunza inshingano.

Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, asobanurira Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Ni nyuma y’uko abakora umwuga w’itangazamakuru bari bamaze igihe batabonera amakuru ku gihe kuko abayobozi b’Inzego z’ibanze bangaga kubavugisha bitwaje ko babihaweho amabwiriza na MINALOC.

Ku kibazo yabajijwe na Depite Dr Habineza Frank abanyamakuru bavuga ko MINALOC ibuza abayobozi b’ibanze gutanga amakuruku bibazo by’abaturage ndetse abayobozi bakabuza n’abaturage gutanga amakuru ku banyamakuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yamaganye abayobozi badatanga amakuru bakitwaza ko babibujijwe, ashimangira ko baba bihunza inshingano.

Yagize ati: “Ntabwo ari byo, ndumva n’igihe byavugwaga kuri radiyo hari umwanzuro wari warafashwe ko ibintu bimeze nk’amatiku batazongera kubimbaza.  Ntabwo ari byo, ni najye bavugaga, nta hantu na hamwe nigeze mvugira muri uru Rwanda ko umuyobozi runaka atagomba gutanga amakuru.”

Yongeyeho ko ubivuga ari we wabazwa aho yabikuye kuko n’aho byavugiwe atari ahari, nabyumvise ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi bose, ko ubwo uwabivuze yazavuga aho yabikuye.

Abangaga kuvugisha itangazamakuru bemezaga ko amabwiriza bahawe aha gusa Umuyobozi w’Akarere uburenganzira bwo gutanga amakuru mu gihe yabaha atabonetse kubona amakuru yuzuye byabaga ari ingorabahizi.

Yasubizaga Abadepite basabye ko hakorwa amavugurura mu korohereza abanyamakuru kubona amakuru nyuma y’uko hamaze iminsi humvikana imikoranire itanoze hagati yabo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14