Basketball: UGB yaguze abakinnyi babiri

United Generation Basketball (UGB) yaguze Byiringiro Yannick na Rukerimbere Jean Marie bavuye muri Tigers BBC, bombi basinya amasezerano y’umwaka.
Iyi kipe kandi yongereye amasezerano y’umwaka umwe, Aganze Bazihima Espoir usanzwe ari kapiteni wayo.
Mu mwaka ushize UGB BBC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa munani mu makipe 14.
Iyi kipe ikomeje imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2024 iteganyijwe gutangira tariki 9 Gashyantare 2024, aho yifuza kuzitwara neza kurusha umwaka ushize.
Iyi kipe kandi iri gutegura irushanwa ngarukamwaka ‘Legacy Tournament’ rizitabirwa n’amakipe atatu azakina Basketball Africa League (BAL) ari yo, APR BBC, City Oilers y’i Bugande na Dynamo BBC y’i Burundi, kongeraho iyi kipe yariteguye.
Iri rushanwa riteganyijwe kuva tariki 25 kugeza 28 Mutarama 2024.
Iri rushanwa rigamije kwibuka Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu bagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Basketball mu gihugu hagati ya 1995 na 2007.
